Ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda burimo kubyutsa umutwe – Minisitiri Ngabitsinze

Icyorezo cya Covid-19, ibibazo bya politiki n’umutekano hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, biri mu by’ibanze byabangamiye ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko nk’uko byemezwa na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean-Chrysostome, ibintu bitangiye gusubira mu buryo.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Ngabitsinze Jean-Chrysostome (Ifoto: The New Times)
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean-Chrysostome (Ifoto: The New Times)

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The New Times, Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko umubare w’abarimo gusaba impushya zo gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka urimo kwiyongera.

Bwana Ngabitsinze yagize ati: “Turimo kubyitwaramo neza, kandi twizeye ko tuzarushaho kubinoza mu minsi iri imbere.”

Abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu bucuruzi bari mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kandi ngo amarembo aruguruye usibye u Burundi bwonyine bitaratungana nk’uko Minisitiri w’Ubucuruzi yabivuze.

Minisitiri Ngabitisinze akomeza agira ati: “Urugero nko ku mipaka yacu na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubuhahirane bwarakomeje no mu bihe by’icyorezo. Congo yihariye hagati ya 60 na 70% by’amahoro twinjiza aturutse mu byo twohereza hanze. Twigeze kugirana ibibazo by’umutekano, ariko abaturage bakomeje guhahirana.”

U Rwanda rwongeye gukingura umupaka warwo na Uganda mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’igihirahiro cyamaze imyaka itatu, ariko Minisitiri Ngabitsinze aremeza ko ubu noneho ibintu birimo kugenda bisubira ku murongo.

Nyuma y’uko u Rwanda rwongeye gukingura umupaka uruhuza na Uganda, Minisiteri y’Ubucuruzi ivuga ko yakomeje kwakira abifuza gukora ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi kandi ibicuruzwa bitandukanye na byo bikomeje kwinjira mu Rwanda biva muri Uganda, urugero nk’isukari, imitobe, amavuta yo guteka, imisumari yo gusakara, ibikomoka ku buhinzi, minisiteri ikaba yaramaze no kwakira abasabye impushya zo kuzana sima.

Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko n’ubwo ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda butarasubira ku rwego bwari buriho mbere ya Gashyantare 2019, uko biri ubu na byo ntacyo bitwaye ndetse ngo akurikije uko ibintu birimo kugenda bijya mu buryo yizeye ko bizasubira uko byari biri mbere ya 2019.

Hagati aho ariko Ngabitsinze yongeyeho ko intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine na yo irimo gutuma ibintu bitihuta uko byifuzwa, kandi ngo umubano hagati y’ibihugu byombi (Rwanda na Uganda) ukomeje kumera neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka