Ubuhahirane hagati y’Afurika bushobora kwinjiza miliyari 34 z’Amadorali

Abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe bahuriye mu nama yabereye Addis Ababa muri Ethipia kuva tariki 29-30/01/2012, baganiriye ku ngamba zo guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika

Muri iyi nama byagaragaye ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize uyu muryango bushobora kubyara miliyari 34 z’amadolari y’Amerika buri mwaka.

Abayobozi b’ibihugu bahuriye muri Ethiopia basanze kwibumbira mu miryango y’ikusanyabukungu byafasha Afurika kurushaho kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu byayo, hagendewe ko byatanga isoko rinini kubafite ibyo bakora, haba no mu kongera abashoramari, kugabanuka kw’ibiciro, hamwe no kongera umurimo ubushomeri bukagabanuka.

Nubwo ibihugu byinshi byo muri Afurika bihuriye mu muryango w’Afurika yunze ubumwe ubuhahirane hagati y’ibihugu ntibukomeye kandi hari ibyo ibihugu bishobora guhahirana.

Kimwe mu bibangamira ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika bigatuma ikomeza kuba isoko ry’ibihugu byateye imbere harimo ibikorwa remezo nk’imihanda ihuza ibihugu n’ubwikorezi bidahagije, ubushobozi buke mu kongera agaciro k’umusaruro ndetse n’ibura ry’imari ihagije yo kujyana mu bucuruzi mpuzamahanga.

Afurika ifite imiryango y’ubukungu irimo SADEC, EAC na COMESA ntirashobora kugera ku nshingano yiyemeje kuko hamwe na hamwe haboneka imbogamizi zituruka ku bihugu n’umutekano.

Muri iyo nama Perezida Kagame yagejeje ku bari muri iyo nama ibyavugiwe mu nama yabereye Busan muri Korea y’Epfo mu mpera z’ukwezi k’ukuboza 2011yiga ku mikoreshereze y’inkunga ibihugu bikungahaye bigenera ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Perezida Kagame yari ahagarariye Afurika muri iyo nama kubera ko u Rwanda rushimwa gukoresha neza inkunga ruhabwa.

Muri iyo nama kandi hatowe umuyobozi mushya w’uwo muryango, Perezida Yayi Boni wa Benin wasimbuye Perezida Theodoro Obiang Nguema uyobora igihugu cya Guinee equatorial.

Abakuru b’ibihugu ariko ntibabashije gutora perezida wa komisiyo w’uwo muryango. Uyu mwanya wahatanirwaga n’uwari uwusanzweho Jean Ping na Madame Nkosazana Dlamini Zuma wo muri Afurika y’Epfo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka