Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugomba guhesha Abanyarwanda agaciro - Kanimba

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, arakangurira abacuruzi bo mu karere ka Rusizi kubaka amasoko arimo ibicuruzwa byifuzwa n’ababagana cyane cyane Abanyekongo dore ko bakunze cyane ibicuruzwa byo mu Rwanda.

Biterwe n’isoko ry’ubucuruzi rigaragara muri aka karere cyane cyane ku mipaka itandatu yose inyuzwaho ibicuruzwa, minisitiri w’ubucuruzi yashishikarije abahakorera kubyaza umusaruro ibihakorerwa.

Ubwo bucuruzi ngo ni amwe mu mahirwe Abanyarwanda bakoresha mu rwego rwo kugera ku ntego biyemeje yo kwihesha agaciro kuko abaturage bazabibonamo imirimo bityo ubukene bugacika mu Banyarwanda.

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda yasuye ibikorwa by'ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere ka Rusizi.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yasuye ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere ka Rusizi.

Mu rugendo yagiriye mu karere ka Rusizi, tariki 14/05/2013, Minisitiri Kanimba yagarutse ku ntego yo gukora ubucuruzi bw’unguka aha akaba yaberetse ko bishoboka kuko ibisohoka mu Rwanda byambuka muri Congo biruta ibyinjira gusa yababwiye kutagarukira mu Rwanda gusa abasaba kwambuka mu bindi bihugu mu rwego rwo kwagura ubucuruzi bwabo.

Minisitiri w’ubucuruzi kandi yavuze ko ubu minisiteri y’inganda n’ubucuruzi yiteguye gushyira imbaraga mu kuvugurura ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugirango buzamure igihugu mu iterambere.

Abashoramari bakora ubucuruzi butandukanye mu karere ka Rusizi.
Abashoramari bakora ubucuruzi butandukanye mu karere ka Rusizi.

Yabwiye Abanyarusizi ko bafite inzira nyinshi z’ubucuruzi zabafasha mu gutera imbere byihuze abasa kuzikoresha vuba kuko gukora ari kare.
Abashoramari bo mu karere ka Rusizi bagaragarije minisitiri w’inganda n’ubucuruzi ko nabo baticyaye aho bamweretse igishushanyo cy’isoko mpuzamahanga rigiye kubakwa kuri Rusizi ya mbere.

Iryo soko rizubakwa na sosiyete R.B.I y’abashoramari bibumbiye hamwe rizatwara akayabo k’amafaranga asaga miliyari.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka