Ubucuruzi bwa DYNAMITE BRANDS buteye urujijo mu mikorere
DYNAMITE Brands (R) Ltd bivugwa ko ari isosiyete ishinzwe gukwirakwiza ibikoresho bya electronike irakemangwa na bamwe mu baturage aho bavuga ko imikorere yayo idahwitse ndetse bakaba basaba ko ibyayo byasuzumwa amazi atararenga inkombe.
Abakozi b’iyi sosiyete barimo kuzeguruka mu turere dutandukanye tw’u Rwanda bambaye neza ndetse na karuvati banigirije hamwe n’udukapu twabo turimo imashini zogosha ubwanwa zikoreshwa n’amabuye.
Umuntu ku wundi bamugeraho bakamubaza niba yababera umufatabuguzi w’ibikoresho byabo birimo mudasobwa, Frigo, amapasi akoresha umuriro w’amashyanyarazi n’ibindi ariko byo ntibaba babigendanye ngo kuko ubishaka abisanga ku byicaro bikuru byabo ngo biri ku Gishushu mu mujyi wa Kigali n’i Rohero ya I mu gihugu cy’u Burundi.

Mu gitondo cya tariki 12/09/2013 abakozi b’iyi sosiyete bari bigabye mu karere ka Nyanza bitwaje mu dukapu imashini zogosha ubwanwa kandi bazitangira ibiciro bitandukanye kandi mu by’ukuri ari zimwe nk’uko bamwe mu baziguze babitangaza.
Bamwe mu baguze utwo tumashini bavuga ko bagiye batubahera ku biciro bitandukanye biva ku mafaranga ibihumbi 20 kugera ku bihumbi bitanu y’u Rwanda kandi zose ngo ni zimwe uzibona asanga nta tandukaniro ryazo ari nacyo ababita abatekamutwe babishingiraho.
Umwe mu bayihawe ku bihumbi bitanu ngo abakozi b’iyi sosiyete babanje kumubwira ko iyo mashini igura ibihumbi 20 bamubajije ayo afite ababwira ibihumbi bitanu n’uko bamwumvisha ko bashobora kuyimuha ariko babanje kumubaza ikibazo kirebana n’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC).
Uyu muguzi wemeye gutanga amakuru ariko agasaba ko amazina ye agirwa ibanga yavuze ko yabajijwe aho icyicaro cya EAC giherereye maze mu gusubiza akavuga ko ari Arusha muri Tanzaniya ngo umukozi w’iyi sosiyete yahise yiterera hejuru amubwira ko ari umunyamahirwe utarabaho.
Ati : « Yahise ambwira ko ndi umunyamahirwe umwe rukumbi mu karere ka Nyanza uhawe ako kamashini kogosha ubwanwa ku bihumbi bitanu ngo kandi bimpesheje n’itike yo kuzajya ngura ibikoresho byabo kuri make mu maduka yabo aho aherereye hose mu bihugu bigize umuryango wa EAC ».
Mu gihe bumvishaga uyu muguzi ko ariwe wabonye ayo mahirwe bageze imbere ye bongera kubikorera undi muturage n’uko atsinzwe icyo kibazo bamusaba kugura ako kamashini ku bihumbi 10 by’u Rwanda.

Umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Nyanza yavuganye n’umwe mu bakozi ba sosiyete DYNAMITE BRANDS wavuze ko yitwa Manirambona Emery Patrick akaba avuga ururimi rw’ikirundi amwemerera ko ari sosiyete yemewe ishinzwe ibintu by’ikoranabuhanga mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC).
Uyu mukozi w’iyi sosiyete yatangaje ko ibikorwa by’ubucuruzi nk’ubwo butanga n’amahirwe ku bantu bamwe na bamwe bamaze kubukorera mu duce dutandukanye tw’igihugu.
Abazwa ku mpamvu ibiciro byabo bitandukanye kandi ku gicuruzwa kimwe yasubije ko biterwa n’amahirwe umuntu yagize akabazwa ikibazo akagitsinda. Gusa bamwe mu baturage babakemanga ko baba barimo abatekamutwe bagasaba ko ibyabo byigwaho.
Zimwe mu nzego z’umutekano mu karere ka Nyanza zemereye Kigali Today ko amakuru yabo bantu zayamenye ariko ngo ibyazo biracyari mu iperereza kugira ngo hamenyekane niba baba ari abatekamutwe bagamije guhangika abaturage cyangwa abacuruzi babyemerewe n’amategeko.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
jyewe narabahamagaye mbabaza koko niba izo produit zabo zifite ubuzira nenjye urumva ntago bahakanye hanyuma haciyemo ukwezi nashakaga machine yogukoresha hari umuntu wampaye gitasi yabo ngo ni promotion 50% nuko mbahamagaye za nimero zabo zanga gucamo whole a week nkibazano campany ikora imara icyumweru phones zabo zitariho knd niyo unarebye usanga na adress yabo utamenya naho iherereye nukuri sinziimpamvu inzego zibishinzwe batabikurikiranira hafi gusa mubirinde pe
iyi company sinzi nange nakaguze bitanu nyuma yogutsinda ikibazo but ntigakora
Ndi i Musanze njye bampaye utumashini 2 kamwe kuri 10,000fr akandi kuri 5,000fr ariko nta nakamwe gakora uwo mutekamutwe yampaye tel ye, ariko na n’ubu sindayifatisha; Polise nitabare
Aba bantu n’abatekamutwe kuko kuwa gatandatu barihano mu karere ka Ngoma mw’isoko rya Kibungo ariko ako ka Machine bagahangitse umuntu kuri 5000Frw nawe babanje kumubaza ibyo bibazo!!Police ikwiye kubahagurukira.
Mwiriwe,ngewe Ntuye Mukarere Ka Kayonza,bangurishije Akamashini 15000 Bambwira Ko Bazampa Computer Kuri150000 Kdi Ngo Barampamagara None Barambeshye Kdi Bari Bamaze Kumbaza Ibibazo None Akamashini Kabo Karananiye Mudutabarize.
Aba bantu ni abatekamutwe ba hatari i Nyanza bahogogoje hari umukobwa twahuye bamaze kumugurisha ako kamashini ku bihumbi 15 by’u Rwanda kandi nawe bari bamaze kumubaza icyo kibazo bamubwira ko agize amahirwe akomeye abandi bagitsinzwe bagiye batanga ibihumbi 20 nyamara bamubeshyaga ako gakoresho kabo ni agapupe. polisi n’izindi nzego z’umutekano nizihagurukire aba batekamutwe bataramaraho abaturage amafaranga yabo.