Buri wa mbere w’icyumweru, uhura n’urujya n’uruza rw’abasore bahetse imifuka ya avoka ku igare bajya kuzicuruza mu isoko rya Rwimiyaga, kandi ngo zimaze kubateza imbere ku rwego bishimira.

Nsekanabo Evariste afite imyaka 22, atuye mu Mudugudu wa Ntoma, Akagari ka Nyakigando, Umurenge wa Katabagemu.
Ngo nyuma yo kunanirwa gukomeza kwiga amashuri yisumbuye kubera amikoro y’ababyeyi, yahisemo gukora ubucuruzi bwa avoka; hashize imyaka 2.
Ubu ngo amaze kwigurira iterasi y’umurima ku mafaranga ibihumbi 300, yubakamo inzu ndetse akuramo ubushobozi bwamufashije gushaka umugore babana.
Ati “Avoka ntacyo nayinganya! Ni yo wangira umukozi wa leta. Nazikuyemo umugore mwiza tubana, ngura iterasi ndetse nubaka n’inzu y’amabati 18.”

Urubyiruko rukora ubucuruzi bwa Avoka mu masoko ya Rwimiyaga, Mimuli na Nyagashanga rwemeza ko nibura ku kwezi buri wese abona inyungu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 50.
Bigirimana Jean Damascene umaze umwaka umwe gusa akora ubucuruzi bw’avoka, yemeza ko na we amaze kwiyubakira inzu kandi akaba afite umurima yakodesheje ibihumbi 150 ateganya ko namara kuwuhinga azabonamo inyungu nyinshi.
Uru rubyiruko rusaba rugenzi rwabo kudasuzugura umwuga kuko uwo abantu banenga, hari ubwo winjiza agatubutse.
Dushimirimana Boniface umaze imyaka 3 agemura avoka mu masoko avuga ko mbere yo kugatangira, yumvaga gasuzuguritse ariko nyuma yo kugakora abona gateye ishema kurusha guhingira rubanda yakoraga.
Dushimirimana agira ati “Natangiye ngasuzugura ariko aho kangejeje sinapfa kukareka kuko kantungiye umuryango. Umugore n’abana babayeho neza. Ubu mba nasize abahinzi mu murima nkagenda mbishyura.”
Avoka uru rubyiruko ruzana mu masoko ruzikura mu murenge wa Katabagemu na Mimuli yo muri Nyagatare ndetse no mu mirenge ya Gatsibo, Gitoki na Kageyo yo mu Karere ka Gatsibo.
Ohereza igitekerezo
|