U Rwanda rwinjije asaga Miliyoni 13 z’Amadolari mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi mu minsi itanu
U Rwanda rwinjije Amadolari ya Amerika arenga miliyoni 13 mu minsi itanu gusa, biturutse ku bicuruzwa byoherejwe mu mahanga bikomoka ku buhinzi. Ibi bigaragaza uruhare rukomeje kwiyongera rw’uru rwego mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu no kuzana amadovize.
Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) igaragaza ko hagati ya tariki ya 2 na 6 Gashyantare 2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 9,393 z’ibikomoka ku buhinzi, zinjiza amadolari 13,076,195.
Ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi ni byo byinjije amafaranga menshi kurusha ibindi. Toni 6,732 zinjije amadolari 4,288,813. Byoherejwe cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Oman no mu bihugu bya Afurika bicuruzanya n’u Rwanda ku mipaka.
Ikawa yakomeje kuba ku isonga mu bicuruzwa byinjiriza Igihugu amadovize menshi. Toni 650 z’ikawa zinjije amadolari 3,992,824. Yoherejwe mu bihugu birimo u Bwongereza, u Buholandi, u Buhinde, Kanada, u Budage, u Bufaransa n’ibindi bihugu bya Afurika.
Icyayi na cyo cyitwaye neza, aho toni 958 zinjije amadolari 2,800,793. Icyayi gikomeje kuba kimwe mu bicuruzwa by’u Rwanda byoherezwa hanze bifite amasoko ahamye kandi atajegajega.
Mu bihingwa by’imboga n’imbuto ndetse n’indabo, hagaragayemo inyungu ishimishije nubwo ingano yabyo itari nini cyane. Indabo zingana na toni 59 zinjije amadolari 614,925, ahanini zoherejwe mu Buholandi no mu Bwongereza. Ibikomoka ku matungo byo byinjije amadolari 676,440 bivuye kuri toni 364, byoherejwe cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no mu bihugu bya Afurika.
Imboga zinjije amadolari 390,539 zivuye kuri toni 363, naho imbuto zinjiza amadolari 311,860 zivuye kuri toni 267, byoherejwe mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bwongereza, Kanada n’ibindi byo muri Afurika.
Iyi mibare igaragaza ko u Rwanda rukomeje kwagura amasoko, kongera ubwoko bw’ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere ibifite agaciro kanini, mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu n’imibereho y’abahinzi n’aborozi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|