Imibare y’Ikigo cya Kenya gishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa (AFA) igaragaza ko mu gihembwe cyasojwe muri Nzeri 2025, u Rwanda rwatanze 43 ku ijana by’ikawa yose Kenya yatumije hanze, ibi bikaba bihamya kuzamuka k’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda.
Byabaye mu gihe ikawa yajyaga muri Kenya iturutse muri Uganda yagabanutse cyabe ikava ku gaciro ka miliyoni 1 n’ibihumbi 130 by’amadolari ya Amerika ( $1.13 miliyoni), bivuze abarirwa muri miliyari zisaga 145 n’ibuhumbu 790 by’amashikingi ya Kenya, ikagera ku bihumbi magana 4 na 80 gusa by’amadolari ya Amerika (miliyoni $0.48). Ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 61 n’ibihumbi 920 mu mashilingi ya Kenya).
Ni mu gihe kandi, ikawa ya Kenya ari yo yagurishwaga ku giciro kiri hejuru kuri buri gipimo.
Impuguke mu by’ubucuruzi zivuga ko iri hinduka rishingiye ku mpinduka mu byifuzo by’abacuruzi n’abatekesha ikawa muri Kenya, aho bagenda bashaka ikawa ifite inkomoko izwi neza kandi ifite ireme ryo hejuru—ibintu u Rwanda rwashoyemo imbaraga mu myaka isaga 20 ishize.
Ku rundi ruhande, agaciro k’ikawa Kenya yatumizaga kiyongereyeho 11.8 ku ijana kagera ku madalori ya Amerika abarirwa muri miliyoni 1 n’ibihumbi 640 ( miliyoni $1.64), mu gihe ingano yayo yagabanutseho 2.9 ku ijana.
Ibi bigaragaza ko isoko rigenda riva ku ikawa igurishwa ku bwinshi rigana ku ifite agaciro kari hejuru, igirira akamaro abashobora kuzuza ibisabwa mu bwiza no kurengera ibidukikije.
Ku ruhande rw’u Rwanda, izi nyungu ku isoko rya Kenya zijyana n’uko ikawa yarwo yitwara ku rwego mpuzamahanga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) kigaragaza ko u Rwanda rwohereza mu mahanga toni ziri hagati y’ibihumbi 20 n’ibihumbi 23 z’ikawa buri mwaka, rukinjiza amadolari ari hagati ya miliyoni 90 na miliyoni 100.
Ikawa ni kimwe mu bicuruzwa by’ingenzi byinjiriza u Rwanda amadovize, ikanafasha munmibereho y’abahinzi bato barenga 400,000 hirya no hino mu gihugu.
Iyi ntambwe y’u Rwanda ku musaruro w’ikawa yoherezwa mu mahanga ishingiye ahanini ku ishoramari mu nganda zitunganya ikawa, amashyirahamwe y’abahinzi, n’ubugenzuzi bukomeye bw’ubwiza bwayo, bwibanda ku ikawa ya Arabika itunganyijwe neza.
Ibi byafashije ikawa y’u Rwanda guhangana ku masoko yo mu karere nka Kenya, no gukomeza kwigaragaza ku masoko yinjiza agatubutse yo mu Burayi, Aziya no muri Amerika ya Ruguru.
Nubwo Kenya ubwayo ari igihugu gitunganya ikawa ku bwinshi, ikomeza gutumiza ikawa hanze, cyane cyane igamije kuyivanga, kuyitegura no kongera kuyohereza mu mahanga.
Ku ruhande rw’iyoherezwa hanze, ikawa ya Kenya igurishwa mu buryo butaziguye ikomeje kugurushwa ku biciro byo hejuru, aho Singapore na Hongiriya ari byo bihugu biyigura kuri menshi.
Singapore yishyuye hafi Sh72,242.66 ($560) ku mufuka w’ ibiro 50, bigaragaza ko ku isi hakomeje gukenerwa ikawa yo muri Afurika y’Iburasirazuba ifite ireme ryo hejuru.
Kuba u Rwanda ruyoboye mu gutanga ikawa yinjira muri Kenya bigaragaza uruhare rw’igihe kirekire rw’inyongera ku gaciro k’umusaruro n’amabwiriza ashyira imbere ubwiza mu gukomeza guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|