U Rwanda rwabonye inkunga yo gukora umuhanda Ngoma - Nyanza

U Rwanda na Banki y’Isi byasinyanye amasezerano angana na miliyari 63Frw yo gukora umuhanda uzahuza Akarere ka Ngoma n’aka Nyanza.

Minisitiri Amb. Gatete amaze gusinyana masezerano na Yasser El-Gamal uhagarariye Banki y'Isi mu Rwanda.
Minisitiri Amb. Gatete amaze gusinyana masezerano na Yasser El-Gamal uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda.

Kuri uyu wa mbere tariki 5 Kamena 2017, nibwo aya masezerano yashyizweho umukono. Hakazakorwa umuhanda ureshya na kilometero 130, uzahera mu Karere ka Ngoma kugera i Nyanza ugakomeza i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu muhanda wari warangiritse ku buryo abaturuka muri utu turere bakoreshaga amasaha menshi, ubundi bakanyura n’inzira y’i Kigali kugira ngo bagere aho bifuza.

Iyubakwa ry’uyu muhanda rizakorwa mu bice bibiri, igice cya mbere cya kilometero 66 kizaturuka i Kibugabuga kikagera i Gasoro muri Nyanza. Ikindi gice gisigaye cya Ngoma-Bugesera kikazaterwa inkunga na Leta y’u Buyapani.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigami, Amb. Claver Gatete yavuze ko gukora uyu muhanda bizorohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “kubaka umuhanda Ngoma-Nyanza bizorohereza abantu n’ibintu mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ari abava muri Tanzania baza mu Rwanda bagakomeza muri DRC.”

Minisitiri Gatete yavuze ko uyu muhanda uzafasha abantu bagera mu bihumbi 500 bazawukoresha n’abandi 500 bazakora mu iyubakwa ryawo.

Indi mihanda izakorwa hifashishijwe iyo nkunga y’imyaka itanu ya Banki y’isi ni umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo wa kilometero 208, umuhanda wa Huye-Kibeho wa 68km n’indi mihanda yo muri Kigali ya kilometero 80.

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gamal yashimye u Rwanda uko rubungabunga imihanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Inkuru yanyu titre siyo icyo bazakora ku uyu muhanda ni ukuwubaka si ukuwusana wa munyamakuru we.

Dodos yanditse ku itariki ya: 5-06-2017  →  Musubize

NI ukuwubaka si ukuwusana kuko wari igitaka

Dodos yanditse ku itariki ya: 5-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka