U Rwanda rurateganya kohereza hanze ikawa nyinshi muri 2012

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga (NAEB) buratangaza ko uyu mwaka u Rwanda ruteganya kohereza hanze ikawa igera kuri toni 24.000 ivuye kuri toni 16.000 zoherejwe umwaka ushije wa 2011.

33% by’iyi kawa izoherezwa izaba itunganyije ku buryo bwuzuye; nk’uko bisobanurwa na Dr. Celestin Gatarayiha. umuyobozi ushinzwe urwego rwita ku ikawa muri NAEB.

Uyu muyobozi yongeraho ko igiciro cya kawa gikomeje kuba kiza ku isoko mpuzamahanga nk’uko byari bimeze umwaka ushize, igihugu cyazinjiza amadevise menshi, kuko umusaruro ubaye mwinshi ariko igiciro atari cyiza amafaranga atakwiyongera.

Umwaka ushize wa 2011, u Rwanda rwinjije miliyoni 75 z’amadolari y’Amerika aturutse mu musaruro w’ikawa; arenga kuyari yateganyijwe ku kigero cya 3%.

NAEB ivuga ko u Rwanda rufite ibiti by’ikawa bigera kuri miliyoni 90 ndetse n’abahinzi b’ikawa bagera ku bihumbi 400.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka