U Rwanda rurasabwa kwita ku bukerarugendo bwo kureba inyoni, ubw’umuco no mu kwishimisha

Ishuri rikuru ryigisha ubukerarugendo n’amahoteli (RTUC), hamwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’amashuri yigisha ubukerarugendo (ATLAS), bemeza ko u Rwanda rushobora guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kureba inyoni, umuco warwo utangaza amahanga ndetse n’abaza kwishimisha mu bigezweho mu iterambere.

RTUC na ATLAS babitangaje mu gutangiza inama mpuzamahanga ihuje impuguke zivuye hirya no hino ku isi zateraniye i Kigali kuva tariki 03-05/06/2013, ziga ku bijyanye n’ibyo Afurika yakora ngo iteze imbere ubukerarugendo.

Karel Werdler wo muri kaminuza ya Inholland mu gihugu cy’Ubuholandi, akaba agize inama y’ubutegetsi ya ATLAS ku rwego rw’isi, ngo ni ku nshuro ya gatandatu aje mu Rwanda akaba yarasuye ahantu nyaburanga hatandukanye; avuga ko hari ibintu byinshi iki gihugu gishobora kubyaza umusaruro ukomoka ku bukerarugendo.

“Abakerarugendo bashobora kuza hano bagatanga amadevise menshi cyane mu kureba amoko y’ibiguruka, ubukerarugendo bushingiye ku muco, nko kureba umuco wa kera warangaga Abanyarwanda ugereranyijwe n’uw’iki gihe, ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku kuza kwidaganurira no kwishimira mu mahoteli yo mu Rwanda”; nk’uko Karel Werdler abisobanura.

Abanyarwanda ngo basa neza kandi bagira imbyino n'imyiyereko bikurura abanyamahanga cyane.
Abanyarwanda ngo basa neza kandi bagira imbyino n’imyiyereko bikurura abanyamahanga cyane.

Umuyobozi wa RTUC Kabera Callixte, yongeraho ati “Murabizi ko turimo kubaka ‘Convention center’, aho abaza gukora inama cyangwa ubucuruzi batanga 40% by’amafaranga yose atangwa n’abakerarugendo, mu Rwanda kandi muzi ko dufite umuco wacu mwiza ukurura abantu benshi, ndetse hari n’amoko menshi y’inyoni”.

Umuyobozi wa RTUC yavuze ko ibi bikorwa byose u Rwanda rufite, ndetse n’ibisanzweho nk’ingagi n’izindi nyamaswa, amashyamba cyimeza, ibiyaga n’ibindi; bizamamara mu bihugu byo ku isi, kubera impuguke mu bukerarugendo zizobereye mu kwamamaza, kandi zinafite ibikorwa bikomeye nk’amahoteli zibyerekaniramo.

Arakangurira Abanyarwanda kwihatira gukunda ubwiza nyaburanga bw’igihugu cyabo, aho kugirango abanyamahanga aribo babarusha kumenya uko igihugu giteye kandi bo bakibamo.

Mu bushakashatsi 120 bwagaragajwe n’impuguke mu bukerarugendo, ubwatangajwe bwakozwe ku Rwanda ni 18 kandi bukozwe n’Abanyarwanda.

Hoteli n'ahantu ho kwidagadurira hiswe Kigali Convention center, harimo kubakwa.
Hoteli n’ahantu ho kwidagadurira hiswe Kigali Convention center, harimo kubakwa.

Ubuyobozi bwa RTUC n’izindi nzego zo mu Rwanda, beretse amahanga ibyagezweho, ingorane zihari mu bukerarugendo, ibyo bifuza kugeraho n’uburyo byashyirwa mu bikorwa.

RTUC by’umwihariko ngo izungukurkira mu kujya yohereza abajya kwiga mu mahanga no kohererezwa abigisha babishoboye, nk’uko umuyobozi wayo yasobanuye.

Imigabane yose igize isi yari iharariwe n’ibihugu 30 bitandukanye birimo benshi baturutse mu Bwongereza, Ubuholandi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, New Zealand, Israel, Dubai, Ububiligi, Afurika y’Epfo, Botswana, Tanzania, Kenya, Nigeria, Ghana, Uganda, Burundi, n’abandi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka