U Rwanda na Tanzania barigira hamwe ikibazo cy’abatwara amakamyo hagati y’ibihugu byombi

U Rwanda ruravuga ko rurimo gukorana na Tanzania mu kurangiza ikibazo cy’abatwara amakamyo manini hagati y’ibihugu byombi bo muri Tanzania.

Abo bashoferi bamaze iminsi bakora ibisa n’imyigaragambyo bakabangamira abashoferi b’amakamyo manini bo mu Rwanda bari ku butaka bwa Tanzania.

Abo bashoferi bo muri Tanzania binubira ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zigamije kugabanya ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, dore ko imibare imaze iminsi igaragaza ko ubwiyongere cw’icyo cyorezo burimo kugaragara mu batwara ayo makamyo hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Hari amashusho (Videos) amaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga, bikavugwa ko abayagaragaramo ari Abanyatanzania baba bagerageza guhohotera abashoferi b’amakamyo manini b’Abanyarwanda bari muri Tanzania.

Ingamba nshya zo kwirinda ko abashoferi b’ayo makamyo bakwirakwiza Coronavirus hagati y’ibihugu byombi ziteganya ko abashoferi bo muri Tanzania bagera ku mupaka wa Rusumo, imodoka zabo bakaziha abashoferi bo mu Rwanda bakazikomezanya ku butaka bw’u Rwanda kugeza aho imitwaro zikoreye yari igiye.

Icyo cyemezo ngo nticyashimishije abashoferi bo muri Tanzania kuko bagirira impungenge imodoka zabo abandi bashoferi, nyamara ariko Leta y’u Rwanda n’urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) bakaba bizeza abo bashoferi ko nta mpungenge bakwiye kugira.

Hari bamwe muri abo bashoferi kandi bagaragaza impungenge ko izo ngamba nshya zishobora gutuma baba abashomeri, abandi bakavuga ko inyungu bakuraga muri ako kazi zishobora kugabanuka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Tharcisse Mpunga, kuri uyu wa kabiri tariki 05 Gicurasi 2020 ubwo yari kuri Televiziyo y’Igihugu yavuze kuri iki kibazo, asobanura ko Guverinoma y’u Rwanda ikizi kandi ko irimo ikorana n’abayobozi bo muri Tanzania kugira ngo bafatanye kugishakira igisubizo.

Yagize ati “Abayobozi ku mpande zombi barimo kuganira kuri icyo kibazo kuko ingamba twashyizeho ni izigamije kurinda abantu kwandura haba ku banyarwanda no ku banyamahanga baza mu Rwanda. Ntabwo ari izibuza ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi gukomeza.”

Ati “Rero igihe cyose hagiyeho ingamba zibuza umuntu umwe uburenganzira yari afite bwo gutambuka ariko zijyanye no kwirinda, nta kabuza harimo utabyishimira, ariko dutekereza ko biri buze gukemuka kuko hari abashinzwe kubiganira kandi biratanga umusaruro.”

U Rwanda rwinjiza ibicuruzwa byinshi byinjiriye ku cyambu cya Da-es-Salaam muri Tanzania, bikagera mu Rwanda binyuze ku mupaka wa Rusumo uherereye i Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Muri ako gace hamaze iminsi havugwa ubwiyongere bw’abasuzumwa bagasanga bafite icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu bashoferi b’ayo makamyo manini n’abo bakorana, ikaba ari yo mpamvu nyamukuru yatumye hafatwa ingamba zo kugabanya ubwo bwiyongere, nk’uko bimaze igihe bisobanurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imishyikirano yagombye kuba mbere yo gufata ibyemezo.Tanzania yanze gukurikiza ibyo abazu bashaka cyane cyane ko badahuje imibereho. Umudepite wabo yigeze kubaza uko umuturage uteka aruko yatahije inkwi azabigenza nibamufungirana, maze bose bati: "Ni ukuri"! Abazungu badatashya ngo bashobore guteka ibyo bafite, bamara amezi mu nzu nta kibazo. Gusa natwe ubutegetsi bwacu bufite impamvu bwashingiyeho bukora nk’ahandi henshi. Niyo mpamvu hagombaga kwumvikana ubulyo twahuza iyo myumvire yombi.Naho gufata amakamyo ya Tanzania ukayaha abashoferi b’abanyarwanda nta shingiro bifite yuko bose bashobora kwandura.Birumvikanako banyiri imodoka bahangayika yuko abo adahuje bazitwara ntibabazi, ntibabizera. Nkeka dukeneye cyane iriya nzira kandi guhora dushwana n’abaturanyi, ntituzahora tuvugako aribo bari mu makosa kandi aritwe twatangiye urugamba!

Rwarakabije Jean yanditse ku itariki ya: 7-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka