U Rwanda na Serbia byiyemeje guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, yakiriye Minisitiri w’Ubucuruzi bw’imbere no hanze y’igihugu wa Serbia, Tomislav Momirović, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Ku gicamunsi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze, na we yakiriye uyu muyobozi n’intumwa ayoboye zaturutse muri Seribia ziyobowe na mugenzi we, Tomislav Momirovic.
Ibiganiro abayobozi bombi bagiranye byitabiriwe na Dragan Zupanjevac, Ambasaderi wa Seribia mu Rwanda, byibanze ku buryo butandukanye bugamije gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’inganda.

Minisitiri Tomislav Momirovic, yaboneyeho umwanya wo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye muri uru rwibutso ruri ku Gisozi.
Minisitiri Tomislav yeretswe ibice bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asobanurirwa amateka ya Jenoside.

Ohereza igitekerezo
|