U Rwanda na Congo mu koroshya ubucuruzi bwambukiranya umupaka

Intumwa z’u Rwanda na Congo barangije ibiganiro byari bigamije kureba uko abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bakoroherezwa.

Intumwa z'u Rwanda na Congo zaganiriye ku loroshya ubucuruzi bwamukiranya imipaka
Intumwa z’u Rwanda na Congo zaganiriye ku loroshya ubucuruzi bwamukiranya imipaka

Hagati y’u Rwanda na Congo abantu babarirwa mu bihumbi 30 na 45 bakoresha umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi mu bucuruzi bwambukiranya umupaka.

Abacuruzi bagiye koroherezwa ni abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka butarengeje igishoro cy’amadolari ibihumbi bibiri, aho bazajya bakurirwaho amahoro kuri gasutamo.

Hasanzwe hariho amasezerano yorohereza ibicuruzwa by’ubuhinzi none ikigambiriwe n’uko n’ibicuruzwa bikomoka mu buhinzi n’ubworozi bitunganyirizwa mu nganda z’u Rwanda na Congo bikurirwaho ayo mahoro mu gihe bagaragaje icyemezo cy’inkomoko y’ibicuruzwa “Certificat d’orgine”.

Kimwe mu bibazo bikigoye abakora ibiganiro ku mpande zombi, n’uko igihugu cya Congo kivuga ko hagomba gukorwa urutonde rw’abakora ubucuruzi buciriritse, naho u Rwanda rukavuga ko byajya bitwara umwanya kandi bikaba byakurura ruswa.

Alice Twizeye ushinzwe ubucuruzi hagati y u Rwanda n’amahanga muri minisitere y’ubucuruzi n’inganda, avuga ko u Rwanda rubibonamo imbogamizi.

Ati “u Rwanda rubibonamo imbogamizi ishobora gutera ikibazo cyo gufata umwanya ku mukozi wa gasutamo ugomba kureba buri muntu wambukanye ibicuruzwa.

Ikindi abantu binjira kandi bakava muri ubu bucuruzi, kubongera no kubakura ku rutonde ni akazi, ibi kandi byiyongeraho ko umucuruzi utari ku rutonde ucyeneye kwambuka ashobora gutanga ruswa.”

Intumwa za Congo zikuriwe na Sedex Ilunga umuyobozi ushinzwe amasezerano muri minisitere y’ubucuruzi muri Congo by’umwihariko korohereza ubucuruzi mu muryango wa COMESA, avuga ko urutonde ari ngombwa kugira ngo bakumire abacuruzi bakomeye bashobora kwihisha mu bacuruzi baciriritse.

Ku mpande zombi ikibazo cy’urutonde rw’abacuruzi nticyumvikanyweho, ibiganiro bikaba bizakomeza kugirango gishakirwe igisubizo gihamye.

Amasezerano ashyizwe mu bikorwa yakorohereza abagore benshi bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka bagera kuri 80%, naho umuryango wa COMESA ugaragaza ko amasezerano ya RECOS areba ibicuruzwa 168 byambukiranya umupaka kandi bitarengeje agaciro k’amadorari ibihumbi bibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka