U Rwanda mu bihugu 30 bya mbere ku isi byoroshya ishoramari

Raporo ya Banki y’Isi yasohotse mu mezi abiri ashize igaragaza uburyo ibihugu 190 byo ku isi birushanya koroshya ishoramari ishyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika no ku mwanya wa 29 ku isi yose.

Ubwo hamurikwaga raporo ya Banki y'Isi
Ubwo hamurikwaga raporo ya Banki y’Isi

Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yavuze ko uyu mwaka u Rwanda rwaje ku mwanya wa 29 mu koroshya ishoramari ku isi mu gihe nyamara mu myaka 10 ishize u Rwanda rwari ku mwanya w’158.

Ati “bivuze ko mu myaka 10 ishize hari byinshi byakozwe na Guverinoma yacu, n’abayobozi bacu kugira ngo ibi bishoboke, twanakoranye n’abacuruzi kugira ngo batubwire aho bashaka ko tugenda tunoza.”

Uwo muyobozi avuga ko u Rwanda rwihaye imihigo kugira ngo muri raporo itaha ruzarusheho kuza ruhagaze neza. Kimwe mu bigiye gukorwa ngo ni ukureba aho u Rwanda rudahagaze neza nko mu gutanga icyemezo cyo kubaka bigakosorwa.

Ati “Uruhande rwa mbere ni ukugira ngo aho twakoze nabi tumenye impamvu kugira ngo dukore neza kurushaho. Ahantu h’ingenzi tugomba kunoza ni uburyo icyemezo cyo kubaka gitangwa kuko turi inyuma ku mwanya w’106 ku isi yose. Icyo tugiye gukora ni ugukuraho amafaranga asabwa kugira ngo umuntu abone icyemezo cyo kubaka.”

Mu bindi u Rwanda ruhagazemo neza harimo guhindura ibyangombwa by’umuntu waguze ubutaka, u Rwanda rukaba ari urwa kabiri ku isi yose mu koroshya uko guhererekanya ubutaka no guhindura ibyangombwa

Uburyo bwo gutanga amakuru ku bantu basaba inguzanyo muri banki na ho u Rwanda ni u rwa gatatu ku isi yose.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi ati “Aho duhagaze neza tuzaharanira kudasubira inyuma.”

U Rwanda rukurikira Mauritius iza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu koroshya ishoramari, mu gihe igihugu cya mbere ku isi mu koroshya ishoramari ari New Zealand.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka