U Bwongereza bwiyemeje gufasha u Rwanda gushyiraho ibikorwa remezo byoroshya ubucuruzi
U Bwongereza bwiyemeje gufasha u Rwanda gushyiraho ibikorwa remezo bizafasha mu bucuruzi, mu rwego rwo kurushaho korohereza ibikorwa bitandukanye by’ishoramari bikorerwa mu Rwanda.

Byagarutsweho mu nama y’Ihuriro ry’Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, yitabiriwe n’abagera hafi ku 1000, barimo abashoramari baturutse mu gihugu cy’u Bwongereza.
Mu kiganiro intumwa y’u Bwongereza ishinzwe ibijyanye n’ubucuruzi mu Rwanda, Dolar Popat yagejeje ku bitabiriye iyo nama, yavuze ko kuba u Rwanda rukora ibikorwa bitandukanye byorohereza abacuruzi, ari kimwe mu bituma benshi bifuza gushora imari yabo mu Rwanda.

Yagize ati “Ishyirwaho ry’icyanya cyahariwe inganda i Kigali, ni amahirwe ku bashoramari benshi, gukora cyane no guhozaho bigaragara ku bayobozi b’u Rwanda, birerekana ko dufite amahirwe, ari yo mpamvu twe nk’u Bwongereza tugiye gukorana na Leta y’u Rwanda, mu kurema ibikorwa remezo bizafasha ishoramari.”
Muri iyi nama y’iminsi ibiri yari ihurije hamwe abashoramari batandukanye bagera ku 130 baturutse mu gihugu cy’u Bwongereza, biyongeraho abandi bo mu Rwanda ndetse n’abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu byombi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko u Rwanda n’u Bwongereza basanzwe bafitanye amateka akomeye y’ubufatanye kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Kuva icyo gihe, u Bwongereza bwabaye umufatanyabikorwa mu gushyigikira iterambere ry’Igihugu, by’umwihariko mu bijyanye n’uburezi, kubona imari, gufasha abikorera, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no guteza imbere ubucuruzi.”
Uretse amateka akomeye y’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye, Minisitiri Dr. Ndagijimana avuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira abahashora imari, by’umwihariko mu mishinga mishya ishobora kuvukira muri iyi nama y’iminsi ibiri, yaganiraga ku mahirwe atandukanye yarema ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi mu Rwanda.
Ati “Leta y’u Rwanda yiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose mu gushyigikira iyo mishinga, turizera ko hari amahirwe mu bufatanye bw’ibihugu byombi.”
Muri iyi nama y’ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, hanahembwe abahinzi bafite kawa iryoshye kurusha abandi, mu rwego rwo kubereka ko ibikorwa byabo bizirikanwa, kandi ari ingirakamaro haba ku Rwanda ndetse no mu mahanga ya kure.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) igaragaza ko hagati ya 2018/2022, ishoramari rya miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika ari ryo ryanditswe mu Rwanda, riturutse mu bihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi, harimo n’u Bwongereza.


Ohereza igitekerezo
|