U Bufaransa buri mu bihugu bya mbere bikorana ubucuruzi n’u Rwanda

Igihugu cy’u Bufaransa kiza mu ruhando rw’ibihugu bitanu ku isi u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi bikorerwa mu gihugu; nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu mbarurisha mibare (NISR).

Raporo yerekana ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga (Rwanda external trade statistics report) yasohotse mu mpera z’icyumweru cyizarangira tariki 04/03/2012 yerekana ko u Bufaransa bwaguze 11.7% by’ibicuruzwa u Rwanda rwoherereje mu mahanga mu mwaka wa 2011.

Serivise n’ibicuruzwa byoherejwe mu Bufaransa muri uwo mwaka bifite agaciro ka million 13.9 z’amadolari y’Amerika.

Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DR Congo), Kenya n’u Busuwisi nibyo biza ku isonga mu kwakira no gucuruza ibikorerwa mu Rwanda byinshi ku ijanisha rya 18.8 %, 16.1% na 16.0 % ry’imigabane uko bikurikiranye.

Nubwo u Rwanda rufitanye ubushuti ntagereranwa n’igihugu cy’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’America ibikorerwa mu Rwanda byoherezwa muri ibi bihugu ntabwo ari byinshi ugereranyije n’ibijya mu Bufaransa.

Imibare ya NISR igaragaza ko mu mwaka wa 2011 u Rwanda rwohereje ibifite agaciro ka million 4.8 z’amadorari y’Amerika mu Bwongereza n’ibigera ku madorali million1.8 muri Amerika.

Ikawa iza ku mwanya wa mbere igakurikirwa na gasegereti, icyayi, Niobium, tantalum, vanadium cyangwa zirconium mu bicuruzwa biva mu Rwanda byoherezwa mu mahanga.

Ibindi ni nka tungsten, ubwoya n’impu bikomoka ku nyamanswa nk’imbogo ndetse n’ibiribwa byoherezwa cyane cyane mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo.

Ibyoherezwa mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byiyongereye ku ijanisha rya 68.3 %. Byavuye kuri million 14.38 z’amadorali y’Amerika mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2010 bigera kuri miliyoni 24.19 mu gihembwe nk’icyo mu mwaka wa 2011.

Igihugu cya Kenya ni cyo kiza ku isonga mu kugura ibikomoka mu Rwanda; Kenya igura 78.5% by’ibyoherezwa muri EAC, Ikurikiwe n’u Burundi bugura 10.8% ndetse na Uganda igura 9.3%.

Ugereranyije n’umwaka wabanje, muri 2011, agaciro k’ibyoherezwa mu Burundi na Kenya kamanutse ku ijanisha rya 71.4% na 36.8% uko bikurikirana.

Ibyoherezwa muri Tanzaniya byazamutse ku ijanisha rya 134.5 % naho muri Uganda bizamuka ku ijanisha rya 172.8% .

Turatsinze Bright

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka