Tombola ya Inzozi Lotto irashaka aba ajenti 3,000 bayihagararira hose mu Rwanda

Ikigo Carousel Ltd gicunga umushinga wa Leta wo gushaka amafaranga ateza imbere Siporo mu Rwanda binyuze muri Tombola yiswe Inzozi Lotto, kivuga ko kirimo gushaka urubyiruko rugera ku 3,000 ruzacuruza uwo mukino w’amahirwe.

Bamwe mu rubyiruko rw'i Kigali rwahuguwe runahabwa imashini za POS zo kurufasha gucuruza amatike ya Inzozi Lotto
Bamwe mu rubyiruko rw’i Kigali rwahuguwe runahabwa imashini za POS zo kurufasha gucuruza amatike ya Inzozi Lotto

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Carousel Ltd, Thierry Nshuti, avuga ko ku wa Kane hari urubyiruko 80 rwinjiye mu bucuruzi bw’iyo tombola, ariko ko n’abandi bose babyifuza kandi b’inyangamugayo bahawe ikaze.

Tombola ya Inzozi Lotto ikorwa mu buryo butatu, aho umuntu wifuza gutsindira amafaranga ajya ku mu ajenti akamubwira uko yakina agatsinda, cyangwa agakanda imibare muri telefone ye *240# agakurikiza amabwiriza, cyangwa akajya ku rubuga www.inzozilotto.rw

Ibijyanye n’uburyo abantu batsindira amafaranga mu mikino y’uburyo butatu ari bwo Jackpot, Quick Lotto na Quick Ten, ndetse n’ibihembo bahabwa, byagiye byandikwaho mu nkuru zitandukanye ziri kuri uru rubuga rwa Kigali Today.

Nshuti avuga ko bitarenze Nyakanga uyu mwaka bazaba bagejeje Tombola ya Inzozi Lotto mu Gihugu hose, bakoresheje aba ajenti barimo gutozwa no guhabwa imashini zo gukoresha.

Nshuti agira ati "Aba turi kumwe ni abantu 27 mu cyiciro kiza kugera kuri 80 bose bateganyijwe gushyirwamo uyu munsi, baje basanga abandi barenga 100, bivuga ko imibare y’aba ajenti dufite itangiye kuzamuka ikaba igera kuri 200. Turakomeje gahunda yo kubongera kuko tuzatanga akazi ku rubyiruko rusaga 3,000".

Nshuti avuga ko kuba umu ajenti wa Inzozi Lotto nta kintu gikomeye bisaba, uretse kuba umuntu yakumva vuba ikoranabuhanga rikoreshwa, azi akamaro ko guteza imbere imikino mu Rwanda kandi afite ubwitange.

Umuntu uhawe akazi nta gishoro asabwa usibye guhara umwanya we akaboneka, bakamuha imashini n’ibikenewemo nka murandasi n’umuzingo w’agapuro kavamo udutike, yacuruza akihemba 7.5% by’amafaranga yinjije.

Nshuti yakomeje agira ati "Umwana ufite umwete akaba ashobora gucuruza nk’amafaranga angana na miliyoni imwe mu kwezi, aba ashobora kwihemba agera ku bihumbi 75 ntabwo ari amafaranga make", n’ubwo mu mezi atatu ya mbere Carousel ngo irimo kubahemba amafaranga ibihumbi 50 buri kwezi.

Imashini bahawe zitanga udutike ni izo mu bwoko bwa POS
Imashini bahawe zitanga udutike ni izo mu bwoko bwa POS

Nshuti avuga ko uretse n’ibyo habaho no guha umu agenti agahimbazamushyi hashingiwe ku byo yagiye yunguka, ku buryo amafaranga bahemba ngo yaba ahagije ku musore cyangwa umukobwa ukeneye iby’ibanze mu buzima.

Nshuti avuga ko mu gutoranya umuntu uhagararira Inzozi Lotto ahantu runaka, bashaka urubyiruko rw’inyangamugayo, akaba ari umuntu ufite aho atuye hazwi ndetse n’abaturanyi nta kibi bamuziho.

Uretse gushaka aba ajenti bashya, Ikigo Carousel kirimo gukorana n’urundi rubyiruko rusanzwe rukorera ibindi bigo, kandi ko hazabaho no gukora ikoranabuhanga ryo muri telefone rifasha umu agent n’undi wese gukina imikino ya Inzozi Lotto, akitsindira cyangwa agakinira undi.

Kuva mu mezi atantu ashize umukino wa Inzozi Lotto umaze utangijwe, abagera ku bihumbi 25,000 bamaze gutsindira amafaranga akabakaba miliyoni 60Frw.

Nshuti avuga ko mu bantu 10 bakinnye haba muri Jackpot, Quick Lotto cyangwa Quick Ten, hataburamo umuntu umwe wegukana igihembo.

Yongeraho ko abahanga mu gukina bategesha imibare myinshi (wenda nka 10) buri wose akawugenera amafaranga yawo, muri iyo yose ngo ntabwo abura n’umwe utsinda.

Mu mafaranga yose abantu batanze uwo munsi bashaka gutombora, 47% yayo ngo asubira mu bitabiriye umukino, hanyuma mu yasigaye hakavamo 20% ajya mu Kigega cya Leta agateza imbere ibikorwa bya Siporo mu Rwanda.

Uwitwa Munyengabe Sylvain wari usanzwe ari umu ajenti w’ibigo by’itumanaho, avuga ko yongeyeho no gucuruza Tombola ya Inzozi Lotto kugira ngo abonereho kureshya abakiriya asanzwe afite ngo bitabire iyo mikino y’amahirwe, "bibafashe guhindura ubuzima no gutanga umusanzu wo guteza imbere Siporo".

Munyengabe yagize ati "Mu ntego zanjye numva mu gihe ngitangira, ntabura kwinjiza byibura amafaranga ibihumbi 30 ku munsi ariko azagenda yiyongera uko iminsi ishira".

Munezero Souvenirs wari usanzwe ari umucuruzi w’ifu mu mujyi wa Kabuga (Rusororo), avuga ko ari we wihamagariye abakozi ba Carousel abamenyesha ko yifuza gucuruza Tombola ya Inzozi Lotto.

Munezero avuga ko mu gushaka abakiriya azibanda cyane ku banyeshuri barimo kurangiza kwiga bakabura imirimo. Abo ngo ni bo baba bashaka igishoro mu nzira zose zishoboka, harimo no kuyoboka ibijyanye no gutombora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nibyiza iyomikinoturayishimiye arikobyababyizakurushaho mubigejeje mugihuguhose

MUZIBUKA clement yanditse ku itariki ya: 3-06-2022  →  Musubize

Niki umuntu yakora ashaka kwiyandikisha kuba umu agent(mutubwire ibisabwa)

Muhawenimana Antoinette yanditse ku itariki ya: 26-05-2022  →  Musubize

Umuntu ashaka kuba umu ajent yanyura hehe cyangwa kuba supervisor was inzizi lotto?

Ntivuguruzwa Theophile yanditse ku itariki ya: 20-05-2022  →  Musubize

Non x kwiyandikisha umuntu anyurahe kugira ngo abe umu agent wa inzozi lotto.

Tuyishime Mahsein yanditse ku itariki ya: 20-05-2022  →  Musubize

Non x kwiyandikisha umuntu anyurahe kugira ngo abe umu agent wa inzozi lotto.

Tuyishime Mahsein yanditse ku itariki ya: 20-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka