Byatangarijwe mu muhango wo gusinya ayo masezerano wabaye kuri uyu kabiri tariki 22 Gicurasi 2018.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Minisitiri Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko ayo masezerano azatuma ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bworoha cyane cyane ubucuruzi bw’ibihingwa bitandukanye.
Yagize ati “Togo ni igihugu cyateye imbere mu buhinzi, buriya hari ibyo tuzakurayo. Twebwe tweza ibirayi byinshi kandi bo no muri Afurika y’Iburengerazuba muri rusange ntibabihinga cyane bityo indege zacu zizajya zibijyanayo kubera iryo soko ryagutse, u Rwanda ruhungukire.”
Arongera ati “Aya masezerano tuzayungukiramo byinshi kuko Togo itwemereye gukoresha ibibuga by’indege byayo ariko by’umwihariko no gufatayo abagenzi tukabajyana mu bindi bihugu. Ibyo ntibisanzwe kuko hari ibindi bihugu byinshi bitabyemera.”
Yongeraho ko ayo masezerano ashyizweho umukono nyuma y’imyaka umunani icyo gikorwa gitegerejwe ari yo mpamvu cyakiranywe yombi,kuko agiye kwagura isoko rya RwandAir.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo n’ubwikorezi muri Togo, Ninsao Gnofam, avuga ko ibihugu bya Afurika bigenda bibona akamaro k’ayo masezerano n’ubwo hakiri ibihugu bimwe bitarabyumva neza.
Ati “Muri 2017, ibihugu byari bimaze gusinya amasezerano yo gufungura ikirere byari 15, nyuma biza kwiyongera biba 23,none ubu ni 25 byamaze gusinya n’ibindi bitanu birimo kwitegura.
"Ni umushinga twifuza ko warangira vuba, ibihugu byose bikumva ko ikigamijwe ari inyungu zabyo.”
Biteganijwe ko mu mpera z’uku kwezi, ibihugu byose byasinye ayo masezerano bizahurira i Lomé muri Togo, ngo bisinye amasezerano ya burundu yo gufungura ikirere cyabyo.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe nanjye ndemeza ko Rwanda ariho bigura macye pe urujyero natanga muri Bauing bihagara kg1 ni 1500frw
Aliko se tuzagulisha ibihe natwe Jamo iwacu Tutabona ibiduhagije. NgO ijya kulisha ihera kurugo. Icyayi nikahwa tubyohereza hanze kuko ababinywa Jamo Ali imbarwa.
muzabeshye abandi! ntago ibirayi byo mu rwanda bishobora gucuruzwa muri Togo, bigura macye kandi igiciro cy’ubwikorezi kire hejuru cyane.
Mu-rwanda honyine niho bigura make. Naguha urugero nka Zambia 1kg igura 1000frw