Tanzania: Abayobozi bakurikiranyweho inyerezwa ry’amabuye y’agaciro ava mu Rwanda

Abayobozi muri Tanzania bakora mu nzego z’ubutasi, abakora mu nzego zishinzwe imisoro n’amahoro, abakuriye inzego zigenzura amabuye y’agaciro hamwe n’abagenzura icyambu cya Dar es Salaam bahagaritswe na polisi bakuriranyweho ubujura bw’amabuye y’agaciro kuri icyi cyambu.

Aba bayobozi batawe muri yombi na polisi bararegwa gukorana n’agatsiko k’abajura biba ibicuruzwa by’abandi ku cyambu babanje guhindura ibyangombwa biranga ibicuruzwa bikajyanwa aho bidateganyijwe.

Amabuye yaburiwe irengero afite agaciro ka miliyoni 10 z’amadolari, abayobozi batawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ry’uburyo ibicuruzwa kuri icyi cyambu bizimizwa ndetse bamwe mu bayobozi bagatsiko kiba amabuye bamaze gutabwa muri yombi harimo uwari ushinzwe kumenya aya mabuye y’agciro.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Dr Benjamin Rugangazi, wasabye Minisitiri ushinzwe ingendo muri Tanzania, Dr Harrison Mwakyembe, kumenyesha Leta ye ko Abanyarwanda batishimiye ubujura bw’amabuye y’agaciro bohereza hanze aburira mu bubiko bw’icyambu cya Dar es Salaam.

Dr Harrison Mwakyembe nawe n’izindi nzego batangije iperereza ryatumwe abayobozi ba bimwe mu bigo bifite aho bihurira n’ubucuruzi bw’ibijyanwa mu mahanga no gusohoka kw’ibicuruzwa batabwa muri yombi.

Minisitiri w’ubucuruzi mu Francois Kanimba, avuga ko u Rwanda rwatangiye kubikurikirana kuva abacuruzi b’Abanyarwanda batangira kwinubira ubujura bw’amabuye y’agaciro yabo bukorerwa ku cyambu cya Dar es Salaam.

Amabuye u Rwanda rwohereza hanze yakunze kunyerezwa ni ayo mu bwoko bwa coltan ayaburiwe irengero impapuro zari ziyaherekeje zigaragaza ko yari afite agaciro ka miliyoni 22 z’amadolari y’Amerika, yari yoherejwe muri Romania.

Nk’uko bitangazwa na The EastAfrican ngo agatsiko gakora ubu bujura kibanda ku bicuruzwa biva mu Rwanda n’Uburundi binyura kucyambu cya Dar es Salaam ndetse bimwe mu bigo bitwara ibicuruzwa nka Maersk na Safmarine byahagaritse kunyuza ibicuruzwa by’amabuye y’agaciro kuri icyi cyambu kubera ubujura.

U Rwanda rwarihaye intego yo kuzamura umusaruro w’amabuye y’agaciro rwohereza ku isoko mpuzamahanga kugera kuri miliyoni 400 z’amadolari y’amerika muri 2015 mu gihe mu mwaka wa 2012 rwohereje amabuye afite agaciro ka miliyoni 150.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abantu b’aha se ko wagirango bafite PHD mu bujura! Natwe bahaba byaducanze! Urakora bakanuye barangiza bakagucuza utwawe! Wagira ngo witabanje inzego zibishinzwe nimugoroba uwakwibye mugahurira mu nzira, wajya kubaza ibyawe bakakubindikiranya. babonerana abanyarwanda kuko nta mahane bagira ngirango!

Frank yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

Ibyiza n’ukuyanyuza Kigali international aiport naho ubundi bazakomeza kuyaducuza.

Ineza yanditse ku itariki ya: 18-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka