Studiyo yamugejeje ku nzu ifite agaciro ka miliyoni 30

Dukuzumuremyi Viateur, nyiri studiyo Panorama ikorera mu mujyi wa Gakenke, atangaza ko studiyo ye yamufashije kubaka inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Studiyo ye ikora akazi ko gufota amafoto atandukanye ikanatunganya amashusho y’ubukwe n’indirimbo rimwe na rimwe ngo imwinjiriza amafaranga agera ku bihumbi 300 ku kwezi yarangije no guhemba abakozi.

Dukuzumuremyi ashimangira ko studiyo ye iri ku rwego rwo gutunganya amashusho y’indirimbo na filime ariko bitewe n’ahantu akorera ntabwo abasha kubona ako kazi.

Studiyo Panorama yamugejeje ku nzu ya miliyoni 30. /Photo. N. Leonard
Studiyo Panorama yamugejeje ku nzu ya miliyoni 30. /Photo. N. Leonard

Inyota yo gushinga studiyo itunganya indirimo, amashusho y’ubukwe n’amashusho y’indirimbo ayikomora mu mwuga w’uburezi. Ngo ubwo yari umwarimu yagize amahirwe yo guhugurwa ku gukoresha camera ahita abikunda guhera ubwo.

Ariko, nubwo akora akazi ka studiyo avuga ko afite ikibazo cy’ubumenyi budahagaje bwo kunoza akazi ke ndetse n’abakozi babihugukiwe. Abakozi bazi ibijyanye na studiyo ni bamwe, iyo ugize ikibazo ntibaboneke akazi karahagarara.

Dukuzumuremyi asobanura ko urwego rwo gutunganya amashusho mu Rwanda ruri hasi cyane akifuza ko bakwiga neza uwo mwuga haba no hanze kugira ngo azagire icyo ahindura n’amashusho yakorewe mu Rwanda usange ntaho atandukaniye n’ayakorewe muri Amerika.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka