Startimes irateganya gushora imari mu byo televiziyo zo mu Rwanda zerekana

Ubuyobozi bwa sosiyete isakaza amashusho n’amajwi Startimes, buravuga ko bufite gahunda yo gushora imari mu byo televiziyo zo mu Rwanda zerekana kuko byagaragaye ko televiziyo nyinshi kuri dekoderi n’ibyo zerekana biba ari iby’ahandi.

Jess Jing uyobora Startimes na Vlady Terimbere ishinwe itumanaho muri Startimes
Jess Jing uyobora Startimes na Vlady Terimbere ishinwe itumanaho muri Startimes

Ubuyobozi bwa Startimes bwavuze ibi kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Werurwe 2019, ubwo bwakiraga abanyamakuru batandukanye bakorera ibitangazamakuru bikorana nayo.

Umuyobozi mukuru wa Startimes Jess Jing yavuze ko bifuza gukorana n’inzogo zitandukanye zirimo urwego ngenzura mikorere bakareba uburyo Abanyarwanda barushaho kubona ibyo bareba kandi bakunze.

Yagize ati “Abanyarwanda bakunda umupira. Kubera iki batareba shampiyona yabo ku buntu. Ibi byanezeza abareba televiziyo, ari nako umupira utera imbere. Turacyabitekerezaho ngo turebe uko twaganira n’ababishinzwe.”

Kamanzi Hussein ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Startimes, avuga ko kugeza ubu bafite televiziyo zitarenga 150 nyamara bashobora kugira izirenga 400.

Ibyo rero ngo nibyo bituma bifuza gukorana n’abashoramari b’abanyarwanda babyifuza, maze bagakorana mu gutegura ibyo Abanyarwanda bareba byiza kandi bikoze kinyamwuga.

Startimes na bamwe mu banyamakuru bakorana
Startimes na bamwe mu banyamakuru bakorana

Ati “Kuri parabolique Startimes ifite amashene (channels) 400 ariko akora ubu ni 150. Urebye 90% ni amateleviziyo yo hanze. Birerekana ko hari inyota yo kwerekana ibintu bibera cyangwa se byateguriwe mugihugu.”

Ati “Kugeza ubu ni twe dufite abafatabuguzi benshi mu gihugu kuko 90% bakoresha Startimes, ariko ugereranyije n’ingo ziri mu gihugu, umubare uracyari hasi. Inzira iracyari ndende.”

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ngo bareba uko bafasha umuturage kwitungira televiziyo ku kiguzi kiri hasi kurusha uko umuntu yagenda ngo akigure icyarimwe.

Vlady Terimbere ushinzwe itumanaho muri Startimes, yavuze ko startimes ikomeje gushaka iterambere ry’urwego rw’amateleviziyo mu Rwanda, kuko kugeza ubu bamaze kugeza televiziyo zo mu Rwanda ebyiri ku ikoranabuhanga rihuza n’ibyogajuru ryifashisha antenne zo mu bwoko bwa ‘barabolique’ kandi ngo barakomeje.

Yavuze kandi ku buryo iyi sosiyete ifite bwo kurebera televiziyo kuri telefone igendanwa, uburyo bwo guhuza dekoderi na telefone ukirebera ibyo ushaka igihe ushaka n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka