StarTimes irashimira abafatabuguzi babanye na yo muri poromosiyo ya Noheli

StarTimes ifashe uno mwanya ishimira abafatabuguzi bayo babanye na yo muri poromosiyo ya Noheli yitwa ‘Dabagira n’ibyiza bya StarTimes’, yarangiye tariki 31 Mutarama 2020.

Abanyamahirwe benshi babashije gutsindira ibihembo bitandukanye birimo Television Digital, amakayi n’amakaramu, ibikapu, imipira yo kwambara ya StarTimes, ndetse n’amakarita yo guhamagara ya MTN.

Aya ni amafoto y’abanyamahirwe ubwo barimo bafata ibihembo:

Ubu ngubu ibiciro bya Dekoderi byasubiye uko byari biri:

• Decoderi ya DTT (Antenne): iri ku mafaranga 29,000Rwf StarTimes ikaguha n’ukwezi kwa Classic bouquet ku buntu.

• Decoderi ya DTH (Dish/Parabolique): iri ku mafaranga 30,000Rwf StarTimes ikaguha n’ukwezi kwa Super bouquet ku buntu.

Icyakora ibiciro bya Televisiyo Digital za StarTimes, byo biracyari kuri poromosiyo nk’inyongera y’ubunani:

• 24”TV: iri kugura 139,000Rwf

• 32”TV: iri kugura 179,000Rwf

• 43”TV: iri kugura 299,000Rwf

StarTimes iributsa n’abayigana ko bagura abonema y’umunsi, icyumweru cyangwa se ukwezi.

Ibi biciro byafasha buri wese bijyanye n’icyo ashaka kureba dore ko muri ino minsi hari na za shampiyona nyinshi za ruhago. StarTimes irimo kwerekana nka: The Emirates FA Cup, UEFA Europa League, Coppa Italia, Copa Del Rey ndetse na Bundesliga. Uramutse hari umukino wifuza kureba ushaka wagura abonema y’umunsi, icyumweru, cyangwa se ukwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka