Star Times yageneye abakiriya bayo Noheli n’Ubunani

Ikigo Star Times cya mbere muri Afurika mu gucuruza amashusho afite ikoranabuhanga rigezweho (digital), kiri guha abakiriya bashya n’abasanzwe impano z’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2019 n’itangira uwa 2020, binyuze muri poromosiyo nshya ya ‘Dabagira n’ibyiza bya StarTimes’.

Umuyobozi wa Star Times ushinzwe inozabubanyi n’imenyekanishabikorwa, Vlady Terimbere, atangiza iyo poromosiyo ku mugaragaro kuri uyu wa kane tariki 21 Ugushyingo2019, yavuze ko bagiye guha abakiriya impano zifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Vlady Terimbere (iburyo) ushinzwe inozabubanyi n'imenyekanishabikorwa muri Star Times
Vlady Terimbere (iburyo) ushinzwe inozabubanyi n’imenyekanishabikorwa muri Star Times

Izo mpano zigizwe n’amateleviziyo agezweho, ibikoresho by’ishuri, imyambaro n’amakarita yo guhamagara, ziyongera ku bindi bikorwa icyo kigo gikora bigamije kuzamura Abanyarwanda, birimo gufasha abana batishoboye no gutera inkunga ibikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza n’iterambere bafatanya na SOS Children’s Village na UNAIDS.

Terimbere avuga kandi ko harimo impano z’umwihariko zigenewe abana z’ibikapu 170, amakayi 800 n’amakaramu, mu rwego rwo kugira uruhare mu guteza imbere uburezi mu Rwanda.

Poromosiyo Dabagira n’ibyiza bya Star Times izarangira tariki 31 Mutarama mu mwaka utaha wa 2020.

Abaguzi bashya barishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20, bagahabwa dekoderi na antenne mu gihe ubundi byaguraga ibihumbi 29. Hiyongeraho kandi ukwezi k’ubuntu ku bantu bareba amashene (channels) ya classic bouquet, asanzwe agura ibihumbi 7,500.

Ku baguzi basanzwe na bo, uguze ifatabuguzi ry’ukwezi kumwe yongerwa ibyumweru bibiri by’ubuntu, naho uguze amezi abiri akongezwa ukwezi k’ubuntu.

Ku bamaze amezi arenga abiri batagura ifatabuguzi, bazajya bakubirwa kabiri buri fatabuguzi bahisemo kugura.

Kuri ibi kandi hiyongeraho igabanywa ry’ibiciro bya teleziyo ya Star Times.

Impano zitandukanye zizatangwa zose hamwe ni 1,064 zirimo amateleviziyo, ibikoresho by’ishuri, imyambaro, amakarita yo guhamagara n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NOHELI niwo munsi mukuru wizihizwa n’abantu benshi ku isi kurusha iyindi.Igitangaje nuko n’amadini atemera YESU nayo awizihiza cyane mu rwego rwo "kwishimisha": Aba Hindous,Abaslamu,aba Bouddhists,aba Shintos,Animists,etc... Nubwo bimeze gutyo,NOHELI niwo munsi ubabaza Imana kurusha iyindi kubera ko aribwo abantu bakora ibyaha cyane kurusha indi minsi.Barasinda ku bwinshi cyane,bakarwana,bakicana,bagasambana kurusha indi minsi mu rwego rwo kwishimisha.Nubwo isi yose iwizihiza bavuga ko ariwo Munsi Yesu yavutse,ni ikinyoma.Ntabwo Yesu yavutse le 25 December.Nta muntu uzi itariki Yesu yavukiyeho.Ikibi kurushaho,nuko iyo tariki yari umunsi mukuru Abaroma bizihizagaho Ikigirwamana cyabo kitwaga MITHRA.Imana itubuza kuvanga ibintu byayo n’ibyerekeye Ibigirwamana.Birayibabaza cyane.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batizihiza Noheli.Abigishwa ba Yezu tugenderaho,nta na rimwe bizihije NOHELI.Yatangiye kwizihizwa n’Abagatolika le 25/12/354.

hitimana yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka