Sosiyete 51 zasabye gukurwa mu gitabo cy’izikora ubucuruzi

Sosiyete 51 zasabye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ko rwazikura mu gitabo cya sososiyete z’ubucuruzi.

RDB ibinyujije ku biro by’Umwanditsi Mukuru yamenyesheje abantu bose ko izo sosiyete zandikiye Umwanditsi Mukuru zimumenyesha icyifuzo cyo kwandukurwa mu gitabo cya sosiyete z’ubucuruzi.

Itangazo rya RDB rigira riti “Dushingiye ku itegeko No 007/2021 ryo ku wa 05/02/2021 rigenga amasosiyete y’ubucuruzi mu Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 281 n’iya 282 ibiro by’umwanditsi mukuru biramenyesha abantu bose ko sosiyete 51 zandikiye umwanditsi mukuru zimumenyesha icyifuzo cyo gukurwa mu gitabo cyandikwamo amasosiyete y’ubucuruzi”.

RDB yasabye umuntu uwo ari we wese ufite impamvu ifatika itambamira ikurwa mu gitabo cyandikwamo amasosiyete y’ubucuruzi, rya sosiyete iyo ari yo yose mu zashyizwe kuri urwo rutonde, ko asabwe kuyishyikiriza umwanditsi mukuru kuri bitarenze iminsi 20 uhereye igihe itangazo ryasohokeye.

Izo aderesi zizoherezwaho impamvu zitambamira iyandukurwa zizi sosiyete ni: Ibiro by’umwanditsi mukuru.

BP 6329 Gishushu Kigali cyangwa kuri email: [email protected]

Muri iri tangazo hagaragaramo urutonde rw’izo sosiyete zasabye gukurwa mu zikora ubucuruzi:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza ahubwo se bizongera ryari ko twacikanwe . Murakoze

Desire yanditse ku itariki ya: 2-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka