
Leta yorohereje abanyenganda bakora udupfukamunwa, isaba ko twakwirakwizwa hirya no hino mu gihugu abaturage bakatubona ku buryo bworoshye.
Abacuruzi banyuranye bahise batangira gucuruza udupfukamunwa ariko ibi ni ukubyitondera kuko atari buri wese wemerewe kuducuruza.
Antoine Mukunzi, ushinzwe ubuziranenge mu kigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA), mu kiganiro yagiranye na KT Radio ku wa Gatatu, yavuze ko udupfukamunwa twashyizwe mu bwoko bw’ibikoresho byo kwa muganga, ku buryo ducuruzwa n’abantu bihariye.
Yagize ati “Kuri ubu ahantu hemerewe gucururizwa udupfukamunwa, ni muri za farumasi, supermarkets cyangwa ahandi hantu hemejwe na FDA. Ubu turavugana n’abajyanama b’ubuzima, amavuriro anyuranye hirya no hino kugira ngo buri muturage akagereho ku buryo bworoshye”.
Antoine Mukunzi yavuze ko abaducuruza bose bagomba kubahiriza amabwiriza ajyanye n’isuku. Ati “abaducuruza hirya no hino mu mitaka, na bo bagomba kuba barasobanukiwe amabwiriza yo kuducuruza, bafite isuku kandi bagacuruza udufunze neza”.
Yasabye abaguzi kujya babanza kureba niba ako bagiye kugura gafunze neza, handitseho ingano yako ndetse n’uruganda rwagakoze, kugira ngo yizere ubuziranenge bwako.
Samuel Mporanzi, Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubuziranenge mu ikoranabuhanga mu Kigo gishinzwe Ubuziranenge (RSB), yavuze ko abanyenganda bahawe uburenganzira bwo gushaka ibikoresho bapfunyikamo, ariko ko udupfukamunwa tutagomba gufungwa mu ishashi mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kurinda ibidukikije.
Abaguzi baba bagomba kureba niba ako baguze gafunze ku buryo kadahura n’umwanda.
Yavuze ko abaturage bakwizera ubuziranenge bw’uturi ku isoko uyu munsi, kuko utwakozwe tutari twujuje ubuziranenge, basabye abari badukoze kudukura ku isoko, kandi ko hirya no hino hari abagenzuzi ba RSB bagenda bareba niba koko uducuruzwa twujuje ubuziranenge.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Udupfuka munwa turacuruzwa mu ma sachets turacuruzwa hose urugero abajya mumasoko ruhango rwamagana hariya mu Muhanga kulistion.aho bakora ibyuma kayonza kumeza imbere.ya gare i kindi ntagipimo cysnditse.ho twinshi nimishumi yo kuzirika.bajye basohoka.barebe udukorano mumuhanda hose.turahari