Selling Point ya Bumazi izongera ubwiza n’ubuziranenge ku mbuto n’imboga

Isoko ry’imboga n’imbuto rya Bumazi ryuzuye mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke rizazamura ubwiza n’ubuziranenge bw’imboga n’imbuto kuko zizaba zicururizwa ahantu hatunganye ugereranije n’uko mbere zacururizwaga hanze no ku mihanda.

Ubusanzwe abantu bacuruzaga imboga n’imbuto ku mihanda no hanze ahantu hatandukanye ugasanga isuku n’ubuziranenge byabyo bikemangwa; nk’uko Nteziryayo Philbert, ushinzwe iterambere mu kagari ka Kagatamu iri soko riherereyemo abitangaza.

Gukorera muri iri soko bizakorerwa muri koperative kugira ngo ibe ari nayo iricunga inashyire ku murongo abazaba barikoreramo.

Isoko ry'imboga n'imbuto rya Bumazi ryuzuye mu murenge wa Bushenge.
Isoko ry’imboga n’imbuto rya Bumazi ryuzuye mu murenge wa Bushenge.

Iri soko riri ku muhanda Kigali-Rusizi rinagamije gushaka uburyo Abanyekongo bakoresha uyu muhanda bazajya barihahiramo mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Abanyekongo nibo soko rinini akarere ka Nyamasheke gafite kandi bajyaga bajya kugura imboga n’imbuto mu giturage; nk’uko Rucakatsi Fotide, umukozi ushinzwe gukurikirana iterambere ry’amakoperative mu karere ka Nyamasheke abivuga.

Abo Banyekongo bazajya baza kurangurira aho ariko n’abaturage baturiye hafi aho bazashyirirwaho gahunda y’uko bazajya bagurira muri iri soko kuko aribo bari basanzwe bahahira aba bacururizaga ku mihanda no mu dundi dusoko turi hanze.

Imboba n'imbuto bisanzwe bicururizwa mu muhanda.
Imboba n’imbuto bisanzwe bicururizwa mu muhanda.

Iyo koperative izaba ikorera muri iri soko izahuzwa n’ibigo by’imari kugira ngo ihabwe inguzanyo ikore icyumba cyagenewe kubika imboga n’imbuto (chambre froide) kandi izaba inafite inshingano zo kwita kuri iyi nyubako.

Iri soko ry’imboga n’imbuto ryatwaye amafaranga miliyoni 29 ryubatswe ku nkunga ya minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka