SAA irateganya kongera ingendo ikorera mu Rwanda
Umuyobozi wa sosiyete yo muri Afrika y’Epfo itwara abantu n’ibintu mu ndege, South African Airlines (SAA), tariki 08/02/2012, yatangaje ko SAA iteganya kongera ingendo ikorera mu Rwanda zikava kuri eshatu zikagera kuri eshanu mu cyumweru.
Siza Mzimela yongeyeho ko iyi sosiyete iri kurwana n’ikibazo cyo kongera ibiciro by’ingendo kiri guhangayikisha ama sosiyete menshi atwara abantu n’ibintu mu ndege.
Iyi ndege irateganya kujya ihaguruka Johannesburg ikagera i Kigali mu gihe cy’amasaha ane, ubundi igakoresha indi minota 40 ikomereza i Bujumbura mu Burundi.
South African Airlines isanzwe ikora ingendo eshatu mu Rwanda hamwe n’indege yayo Airbus A319 itwara abantu bagera ku 120.
South African Airlines yanatangije ingendo mu Bushinwa.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|