RWANDAMOTOR yahawe uburenganzira bwo guhagararira TATA mu Rwanda

RWANDAMOTOR Ltd yabonye uburenganzira buyemerera gucuruza imodoka zo mu bwoko bwa TATA zikorerwa mu Buhinde.

Ayo masezerano azatuma RWANDAMOTOR Ltd yongera umubare w’abakiriya no kongera umusaruro wayo ndetse inakomeza kwigarurira isoko ry’abo bahuje umwuga; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwayo.

Hakurikijwe kandi amasezerano, RWANDAMOTOR LTD yahawe ibikoresho byifashishwa mu gukanika imodoka (amapiyesi), n’ibyuma bigezweho by’ubu bwoko bw’iodoka za TATA, kugira ngo byorohereze abakiriya kutabitumiza hanze.

TATA nk’uruganda rukora zimwe mu modoka zikomeye ku isi, nirwo ruza imbere mu gihugu cy’u Buhindi mu kugira imodoka z’ubucuruzi cyangwa zitara abantu, ndetse zinahenduka kandi zizwiho guhanga udushya.

RWANDAMOTOR Ltd isanzwe imenyerewe mu Rwanda mu guhagararira imodoka z’ubwoko butandukanye, nka Hyundai, Land Rover na Suzuki.

RWANDAMOTOR Ltd yatangiye mu Rwanda mu 1967 nk’igaraji risanzwe, ifite abakiriya barenga 1.000 mu Rwanda. Imigabane yose ifitwe n’ishyirahamwe ryitwa OGEPAR.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka