
Indege z’u Rwanda kandi zanemerewe no gukoresha ibibuga byacyo mu ngendo zijya hanze muri Afurika y’u Burengerazuba, i Burayi na Amerika.
Byemejwe mu masezerano yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 21 Gicurasi 2018.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri MININFRA, Jean de Dieu Uwihanganye yatangaje gana izaha u Rwanda amahirwe yo kugera aho rutageraga.
Yagize ati “Ghana ifite uburyo bwihariye bwo kujya mu bindi bihugu byateye imbere kuko yakorewe igenzura na Leta zunze ubumwe za Amerika.”
Avuga ko ubukerarugendo buteye imbere muri Ghana na byo biri mu bintu bizafasha u Rwanda.

Indi nyungu ni uko kwagura ingendo kwa Rwandair ngo birushaho gutuma Abanyarwanda benshi bobona imirimo no kugabanya ibiciro by’ingendo zo mu kirere.
Ministiri ushinzwe iby’indege, Cecilia Abena Dapaah avuga ko abaturage b’igihugu cye bazashyikirana n’abatuye Afurika y’uburasirazuba n’amajyepfo bashingiye ku masezerano yasinywe.
Ati “Turabizi neza u Rwanda rumaze guteza imbere ingendo z’indege, aya masezerano rero araduha inyungu ku mpande zombie.”
Kuri ubu Rwandair ifite ibyerekezo 26 byo hirya no hino ku isi yamaze gutangizamo ingendo. Inakomeje gutegura ahandi igomba kugana.
Umuyobozi wa Rwandair Yvonne Makolo yatangaje ko ibibuga by’indege bya Addis Ababa muri Ethiopia, Tel Aviv muri Israel, Banjul muri Gambia, Djibouti na New York muri Amerika, bizatangira indege z’u Rwanda vuba.
Impande zombi zemeza ko aya masezerano yari amaze imyaka igera mu 10 ategurwa, mu rwego rwo guteza imbere isoko ry’ubuhahirane bya Afurika.
Ohereza igitekerezo
|