Rwandair yahagaritse ingendo mu karere ka Rubavu

Kuva mu kwezi k’ukuboza 2012 ingendo Rwandair yakoreraga mu karere ka Rubavu zarasubitswe ndetse n’abakozi bayo bahakoreraga bisubiriye Kigali.

Izi ngendo zahagaze mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Congo wari umeze nabi ubwo intambara hagati ya Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 yari isatiriye umujyi wa Goma uhana imbibi n’akarere ka Rubavu.

Amwe mu makuru yageraga kuri Kigali Today avuga ko guhagarara kw’ingendo byatewe n’umutekano mucye wagaragaye i Goma aho abishingizi b’indege banze ko zahura n’ikibazo naho andi makuru makuru akavuga ko ikibuga gishobora gusanwa kuko gishaje.

Umunyamakuru wa Kigali Today yashatse kumenya ukuri nyako ahamagaye nimero z’ubuyozi bwa Rwandair ntibayitaba ndetse n’ubutumwa bugufi yabandikiye ntibabusubiza.

Abakoreshaga izi ndege bavuga ko zabafashaga, cyane Abanyecongo bashakaga gukoresha ikibuga cya Kanombe bajya hanze y’igihugu aho biborohera kurusha gukoresha imodoka.

Hari hashize imyaka ibiri indege za Rwandair zikorera mu karere ka Rubavu, abashaka kwihutisha gahunda bakaba bishimira iki gikorwa kuko urugendo rw’amasaha atatu barukoraga mu minota itagera kuri 15 kandi ku giciro gito.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko namwe ntimukarenganye Rwandair, wowe uri umushoramari wajyana indege i Goma koko? Bayirashe se uretse n’indege abayirimo bo wabarinda ute? kandi indege ntiyagwa i Rubavu itikojejeho i Goma. Aba bazayirwa babe bihanganye na Belveder ifite imodoka zimeze nk’indege!!!

kibwa yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka