Rwandair igiye kongera ingendo zijya Johanesbourg

Mu rwego rwo kunezeza ababagana no kunoza imikorere, guhera tariki 10/06/2012 Rwandair izongera ingendo zerekeza Johannesburg muri Afrurika y’Epfo uturutse i Kigali ndetse n’iziza i Kigali uvuye Johannesburg zive kuri enye zibe umunani mu cyumweru.

Ingendo enye ziziyongera ku zindi enye zisanzweho. Rwandair izajya ihaguruka i Kigali kuwa mbere, ku wa gatatu, kuwa gatanu no ku cyumweru saa 20h50.

Ku bava Johannesburg bagana i Kigali, indege izajya ihaguruka muri Afurika y’Epfo kuwa mbere, kuwa kabiri, ku wa kane no kuwa gatandatu saa 01h30; nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyize ahagaragara na Rwandair ku rubuga rwayo rwa Facebook.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2011 Rwandair yagiye ivugurura imikorere aho yongereye ingendo zigana Dubai, Lagos ndetse no mu bindi bihugu bya Afrika y’uburengerazuba.

Izi ngendo nsha iyi sosiyete y’indege igenda yongeraho izikesha ahanini indege nshya imaze igihe gito ibonye, bityo ikabasha gushyira mu bikorwa gahunda yihaye yo kunoza imikorere no kunyura abayigana.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka