Rwanda: Ibiciro muri Mutarama 2026 byazamutse kurenza igipimo cyihanganirwa na BNR

Mu gihe Banki y’u Rwanda ivuga ko iyo ibiciro byazamutseho hagati ya 2-8% biba ari ibisanzwe, muri Mutarama 2026, byazamutseho 8,9%, byongera igitutu ku baturage ku bushobozi bwo guhaha no kubona serivisi z’ingenzi.

Igipimo cy’Izamuka ry’Ibiciro ku Isoko (CPI) gisohorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko ibiciro byiyongereyeho 8.9% muri Mutarama 2026 ugereranyije na Mutarama 2025 aho cyari ku 8% mu Ukuboza 2025.

Iyo mibare ya NISR igaragaza ko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasindisha byazamutseho 6.3% mu mwaka umwe, naho kuva mu Ukuboza 2025 byiyongeraho 1.5% .

Iki gipimo kigaragaza kandi ko ibiciro by’ubuvuzi na byo byazamutse cyane kuko mu gihe cy’umwaka umwe gusa byazamutseho 71.1%.

Ni mu gihe ibiciro by’ibijyanye n’imiturire birimo amazi, amashanyarazi, gaz n’ibicanwa byo byiyongereyeho 10.5% kuva muri Mutarama 2025, naho ibya resitora na hoteli bikazamukaho 19.2% muri iki gihe, ariko bizamukaho 5% muri Mutarama 2026 gusa.

Ibiciro by’ingendo byazamutseho 8.6% muri uyu mwaka umwe, mu gihe ibinyobwa bisindisha, itabi n’ibindi bifitanye isano na byo byiyongereyeho 15.6%.

Iki cyegeranyo kigaragaza kandi ko ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byazamutseho 9.6% mu mwaka umwe, birenze iby’imbere mu gihugu byazamutseho 8.7%. Ibikomoka ku buhinzi bitabanza kunyuzwa mu nganda (fresh products) byazamutseho 6.4% mu mwaka umwe na 2.5% mu kwezi kumwe, bitewe n’ibihe n’ihindagurika mu ruhererekane rw’ibicuruzwa.

Muri rusange, raporo ya CPI ya Mutarama 2026 igaragaza ko igitutu cy’izamuka ry’ibiciro gikomeje mu bukungu bw’u Rwanda.

Mu gihe ibiciro byakomeza kuzamuka mu nzego z’ingenzi nk’ibiribwa, ubuvuzi, imiturire n’ingendo, byashyira Abanyarwanda n’ifaranga ry’u Rwanda mu kaga bityo bikaba bisaba Bank Nkuru y’u Rwanda gucungira hafi kuko ari yo ifite mu nshingano kugenzura ubutajegajega n’ubudahungabana bw’urwego rw’imali rw’u Rwanda.

Ibitekerezo   ( 1 )

Mujye muvuga murimake ibyazamutse nkurugero nkumuceri akawunga nibindi.

Patrick Niyitanga yanditse ku itariki ya: 11-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka