Rutsiro: Yiyemeje gucuruza isambaza ngo atunge umuryango umugabo yamusigiye

Nyuma y’uko umugabo we yinjiye undi mugore akamusigira abana bane babyaranye, Ayinkamiye Clementine utuye mu kagari ka Ruhingo, umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro avuga ko yanze gusabiriza no kwandagara ahubwo yiyemeza guhinga no gucuruza isambaza kugira ngo abone ikimutunga.

Ayinkamiye ni umubyeyi w’imyaka 35 y’amavuko akaba afite abana bane. Umwana mukuru afite imyaka 12 mu gihe umuto muri bo afite imyaka itandatu. Ngo hashize umwaka umugabo we amutaye yinjira undi mugore.

Akimara kumuta, Ayinkamiye yahise ashaka ubundi buryo yakwibeshaho we n’abana be bitabaye ngombwa ko basabiriza. Ngo yahise atangira guhinga isambu bafite, akabifatanya no gucuruza isambaza. Amafaranga ibihumbi bitanu ni cyo gishoro ajyana kuranguza isambaza. Azirangura ku Kivu akagenda azicuruza mu misozi no mu ngo z’abaturage.

Ayinkamiye n'abana be batunzwe n'inyungu akura mu bucuruzi bw'isambaza.
Ayinkamiye n’abana be batunzwe n’inyungu akura mu bucuruzi bw’isambaza.

Ati : “Iyo umuntu acuruza nk’isambaza akuraho ducye two kurisha ubugari, ubundi izisigaye akabonaho isabune n’umunyu. Hari igihe nunguka nk’igihumbi cyangwa 1500 nkaba ari yo ndya ubundi ubuzima bugakomeza”.

Ayinkamiye avuga ko imwe mu mbogamizi afite ari uko akoresha amafaranga macye, akaba yifuza kubona igishoro cyisumbuyeho kugira ngo abone n’inyungu itubutse. Kubera ko acuruza ahereye ku gishoro gito, ngo utwo yungutse turenga ku gishoro ahita atwicyenuza, bityo kwizigamira bikamugora.

Ayinkamiye agaya cyane abakunze kuvuga ko bakennye nyamara ugasanga bicaye nta cyo bakora. Ati : “Icya mbere ni ugukora kuko utakoze ntabwo warya”.

Ku munsi acuruza ibiro biri hagati y'icumi na cumi na bitanu by'isambaza.
Ku munsi acuruza ibiro biri hagati y’icumi na cumi na bitanu by’isambaza.

Naho ku bavuga ko nta bushobozi buhagije bafite, Ayinkamiye avuga ko ushobora no guhera kuri ducye ufite, hanyuma wadukoresha neza ugasanga tukugiriye akamaro. Ku munsi, Ayinkamiye avuga ko ashobora gucuruza nk’ibiro icumi cyangwa cumi na bitanu by’isambaza.

Nta bikorwa byinshi yari yageraho kubera ko hari igihe kirekire yamaze ari mu bibazo bye n’umugabo we, gusa ngo arateganya gukomeza gukora kandi akaba ngo yizeye ko azarushaho kwiteza imbere.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka