Rutsiro: Abakoze imirimo ya nyuma ku rwibutso rwa Congo Nil barasaba kwishyurwa

Abakozi babiri barasaba akarere ka Rutsiro kubishyura amafaranga arenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400 kubera ibikorwa bakoze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Congo Nil mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2012.

Tubemaso Elie yasize irangi kuri urwo rwibutso yandikaho amagambo atandukanye ndetse ashyiraho n’ibirango.

Tubemaso ati: “Barampamagaye, barambwira ngo nze nkore barahita banyishyura, byageraga n’aho nkora nijoro kugira ngo bukeye bwaho nibaza kwibuka basange byose n’amazina biriho, ariko kugeza na n’ubu ntibaranyishyura.”

Tubemaso avuga ko yishakiye ibikoresho, yigurira n’amarangi yumvikana n’akarere ko kazamuhemba ibihumbi 250 ariko ntabwo arayabona.

Ingaruka ahura na zo ngo ni uko amaze kuza inshuro zirenga esheshatu aturutse i Rubavu akaza kwishyuza i Rutsiro akoresheje amafaranga ye y’ingendo nyamara ntagire igisubizo atahana gifatika.

Uwanditse ku rwibutso avuga ko bemeye gukora nta masezerano yanditse babanje gusinya kubera ko bari bizeye guhita bishyurwa.
Uwanditse ku rwibutso avuga ko bemeye gukora nta masezerano yanditse babanje gusinya kubera ko bari bizeye guhita bishyurwa.

Undi wishyuza ni Nsengimana Pascal wakoze amasanduku yo gushyiramo imibiri akaba avuga ko amafaranga yose batamwishyuye angana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi 203.

Avuga ko byamudindije kubera ko yari yarafashe imyenda mu bandi bacuruzi ndetse abura n’ubushobozi bwo guhemba abo yakoresheje. Nsengimana yifuza ko bakwishyurwa vuba kugira ngo na bo bishyure imyenda bafitiye abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas, avuga ko ideni ryabo baturage babahaye serivisi akarere karizi, ikibazo cyabayeho ngo ni uko amafaranga yabo ntayo akarere kari karateganyije mu ngengo y’imari. Ati : “Twabishyize mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2013/2014 tuzabishyura.”

Urwibutso rwa Congo Nil rwubatse mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro. Tariki 8/6/2012 ni bwo habaye umuhango wo gushyingura muri urwo rwibutso imibiri 1390 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka