Rusizi: Minisitiri Kanimba yashyize ibuye fatizo ahagiye kubakwa isoko mpuzamahanga
Ministri w’Ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yasuye abashoramari bo mu karere ka Rusizi kuwa 14/05/2013, anashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako y’isoko mpuzamahanga ryo kwagura ubucuruzi bwo bwambukiranya umupaka wa Rusizi ya mbere.
Abashoramari bo mu karere ka Rusizi bagaragaje ko iri soko mpuzamahanga rizatwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda arenga miriyari. Minisitiri kanimba yabasabye kutadindiza iki gikorwa anabemerera ko minisiteri y’inganda n’ubucuruzi izababa hafi kuko ngo bafite gahunda yo guteza imbere ubucuruzi bwo ku mipaka.

Iryo soko rigiye kubakwa n’abashoramari bibumbiye muri sosiyete ifite izina rya Rusizi Border investiment ku bufatanye bwa ministeri ifite ubucuruzi mu nshingano, rikazagirira akamaro kanini cyane abaturage b’ibihugu byombi ariko cyane abo mu Rwanda.
Nubwo iri soko rigiye kubakwa rizafasha impande z’ibihugu byombi ngo birababaje kuba ibicuruzwa bigaragara muri ubu bucuruzi biva mu bihugu byo hanze nko mu gihugu cya Uganda. Minisitiri yashishikarije abahinzi n’aborozi bo muri aka karere kwagura ibikorwa byabo kugirango bazagire inyungu muri iryosoko.

Minisitiri Kanimba Francois yasabye abagore bakora ubucuruzi gushora imari zabo muri ubu bucuruzi aho yanabatangarije ko hari gahunda yo kubafasha kwiyubaka muri ubwo bucuruzi dore ko ari nabo bakunze kwambutsa ibyo bicuruzwa muri Congo ariko bakaba badafite ubushobozi buhagije.
Mu butumwa yahaye abaturage bari aho n’abashoramari muri rusange bazaryubaka, Minisitiri yabashimiye ku mikoranire myiza bagiranye n’abaturanyi babo bo muri Congo abasaba kuyikomeza kugirango bazabashe kurigana aha kandi yasabye Abanyarwanda kuzamura umusaruro wabo ku buryo ibyoherezwa mu mahanga biva mu Rwanda byaziyongera bikongererwa n’agaciro.

Ubucuruzi bw’ambukiranya imipaka mu karere ka Rusizi bukorerwa ku mipaka itandatu ariko bukaba bukorwa mu kajagari, kandi ibyinshi Abanyarusizi bakabibona bihita biturutse mu bindi bihugu cyangwa mu tundi turere tw’igihugu kandi bigaragara ko aka karere kera cyane ari nayo mpamvu basabwa kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi aho yakanguriye aborozi b’inkoko korora inkoko nyinshi zitanga umusaruro kuko amagi yose yoherezwa muri Congo aturuka muri Uganda.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|