Muri iki gikorwa uhagarariye abacuruzi mu karere ka Rusizi, yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu gutunganya amasoko mu gihe abaranguza ari na bo badandaza ndetse bakaba batarashobora no kuvangura ibicuruzwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kankindi Léoncie, yijeje ko bagiye gushyira ingufu mu kunoza ibyo babura kugira ngo bagere ku rwego rw’amasoko yujuje ibisabwa.
Iyi nyigo ijya gukorwa yari igamije kugaragaza igishushanyo mbonera cy’imiterere y’amasoko mu Rwanda. Ibyashingiweho mu gukora iyi nyigo ni imyubakire, kuba ayo masoko afite amazi n’amashanyarazi, afite uburyo bwo gufata mazi, ubwiherero ndetse n’ibitanda byo gucururizaho kimwe n’uburyo ibicuruzwa bipanze muri ayo masoko.
Nyuma yo kugaragarizwa ibyavuye muri iyi nyigo kuwa 10/09/2014, uhagarariye abacuruzi bo mu karere ka Rusizi, Habyarimana Gilbert, yavuze ko hakiri imbogamizi mu kubishyira mu bikorwa mu gihe hari byinshi batarubahiriza birimo kuvangura ibicuruzwa ndetse no gutandukanya udandaza n’uranguza.
Mu masoko y’Akarere ka Rusizi usanga abacuruzi bakivanga ibicuruzwa bitagakwiye kuvangwa, aho usanga nk’ahacururizwa ifu y’imyumbati iruhande rwaho hari peteroli cyangwa indagara n’ibindi bakabona ako kajagari kari gakwiye gucika.

Ibi ni na byo umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kankindi Leoncie yagaragaje asaba abacuruzi kureka gukorera muri ako kajagari, bagakora ubucuruzi bujyanye n’igihe.
Nubwo amasoko akomeje kubakwa hirya no hino ariko hari n’aho usanga ayo masoko adakoreshwa aho hamwe usanga bacururiza hanze yayo kubera ko rimwe na rimwe yubakwa n’abikorera kandi bakaba hari ubwo bahenda abashaka kuyakoreramo, bigatuma bakorera hanze yayo.
Karangwa Cassien ushinzwe abacuruzi b’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi avuga ko hagomba kunozwa imicungire y’ayo masoko ku buryo ntawinubira ibiciro by’ibitanda byo gucururizaho, abubaka amasoko na bo bakareka gushaka inyungu ihambaye ahubwo bagaharanira ko bunguka ariko n’abakorera mu mazu yabo na bo bakunguka.
Ku mpungenge abacuruzi bamwe bakomeje kugenda bagaragaza zo kuba isoko rya kijyambere ririmo kubakwa kuri Rusizi ya mbere rishobora gusenya andi masoko ari mu mujyi rwagati wa Rusizi, Karangwa Cassien avuga ko bidashoboka kuko byose byakorewe inyigo.
Ngo nubwo hari ibicuruzwa bimwe bizajya muri iryo soko rya Rusizi ya mbere ariko hari n’ibindi bizakomeza gucururizwa mu mujyi wa Rusizi rwagati ku buryo nta mpungenge aba bacuruzi bagombye kubigiraho.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|