Rusizi:Hari abagikoresha imitego yangiza amafi

Nubwo ishami rya Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi rishinzwe uburobyi b’ubworozi bw’amafi ryishimira ko umusaruro w’amafi mu Kiyaga cya Kivu ugenda wiyongera, ngo haracyari imbogamizi z’uburobyi bukoresha Imitego yangiza amafi aba atarakura.

Ibi byazatuma umusaruro ugabanuka ndetse ngo n’aya mafi akaba yazashira muri iki kiyaga akaba ariyo mpamvu iri shami rikangurira abarobyi kwirinda iyi mitego itemewe cyane ko inyungu itukuka kuri aya mafi iri ku muturage uroba muri iki Kiyaga mbere y’abandi bose.

Mukasekuru Mathilde ushinzwe ishami ry’uburobyi n’ubworozi bw’amafi n’inzuki muri MINAGRI atangaza ko kugeza ubu umusaruro w’amafi mu Kiyaga cya Kivu wiyongereyeho toni zisaga ibihumbi 30.

Nyamara ariko, uyu musaruro ngo ukomeje gukomwa mu nkokora n’uburobyi bukoresha imitego nka Kaningini yangiza amafi aba atarakura.

Mwene iyi mitego ifata amafi atarakura bigatuma umusaruro wari kuzaboneka mu minsi iri imbere ugabanuka.
Mwene iyi mitego ifata amafi atarakura bigatuma umusaruro wari kuzaboneka mu minsi iri imbere ugabanuka.

Kuba igihugu cya Congo nka kimwe mu bihugu iyi mitego iturukamo kiyibonamo akamaro mu gihe mu Rwanda ari imbogamizi ni imwe mu nzitizi zo guca iyi mitegeko ivugwa ko yangiza aya mafi; nk’uko Mukasekuru yabitangaje.

Bamwe mu barobyi ariko basanga hakoreshejwe inzego z’ibanze iyi mitego yacica; nk’uko byatangajwe na Gakwerere Samson wo muri Koperative BERWA KIVU.

Na none ariko aba baturage bavuga ko hari abafata iyi mitego itemewe bakayisubiza ba nyirayo nyuma yo guhabwa ruswa nkuko bamwe mu bakora umwuga w’uburobyi babitangaza.

Hari itegeko rirengera uburobyi n’ibiri mu mazi bityo abatazubahiriza ibisabwa bazakurikiranwa mu nkiko; nk’uko byemezwa na Mukasekuru Mathilde ushinzwe uburobyi n’ubworozi bw’amafi n’inzuki muri MINAGRI.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka