Rusizi: Gusenya isoko irindi ritaraboneka byarabadindije

Abacuruzi bahoze bacururiza mu isoko rya Kamembe bavuga kuba isoko bakoreragamo ryarasenywe irindi ritaraboneka byatumye batatana none barahombye kuko nta bakiriya bakibona.

Isoko rinini ry’umujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi ryashenywe mu mpera z’ukwezi kwa munani hagamijwe kubaka irya kijyambere. Kuva icyo gihe abaricururizagamo baratatanye bituma havuka udusoko twinshi dutandukanye.

Celestin Nteziyaremye, umwe mu bacururizaga muri iryo soko, avuga ko abaguzi bibagora kumenya aho abacuruzi bimukiye bigatuma bakira abakiriya bake.

Nteziyaremye agira ati: “abakiriya ntibamenya aho badushakira ku buryo wicara umwanya munini nta mukiriya ubona. Twinjiza amafaranga make ugereranyije nayo twagombye kwinjiza.”

Undi mucuruzi, Sebakungu Jean Paul, avuga ko umuti w’icyo kibazo ari ukwihutisha imirimo yo kubaka isoko. Sebakungu avuga ko abona imirimo yo kubaka isoko yaradindiye.

Abisobanura muri aya magambo: “Isoko tubona ryaradindiye mu kubakwa kandi turimo guhomba pe. Igihe barituvanagamo batubwiraga ko nyuma y’amezi atandatu rizaba ryuzuye ariko ubu hashize amezi ane icyakozwe gusa ari ugukikiza ibiti aho rizubakwa, Bigaragara ko mu mezi atandatu ritaba ryarangiye.”

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hatinze gato kubona ibyangombwa byo kubaka iryo soko kuko byabonetse mu kwezi k’Ugushyingo.

Nsabayezu Jean Luc, ushinzwe ubucuruzi n’amakoperative mu karere ka Rusizi, yagize ati: “Icyatumye isoko ridahita ryubakwa ni ugushaka icyangombwa cyo kubaka. Ibyo abacuruzi bavuga ko isoko rigomba kuba ryarangiye mu mezi atandatu uhereye igihe baviriye mu rya kera si byo ntabwo ariko babwiwe kuko atari ko biri mu nyigo y’iri soko.”

Uretse isoko rya kijyambere biteganijwe kubakwa mu mujyi wa Kamembe, hazubakwa n’inzu y’ubucuruzi nini. Iyi nzu izaba iri hagati y’ibice bibiri bigize ikibanza cy’isoko rikuru ry’akarere ka Rusizi. Iri soko niryo abacuruzi baciriritse bibonamo nk’isoko rya rubanda kurusha inzu y’ubucuruzi y’abashoramari.

Mu mijyi y’uturere mu Rwanda hari kugenda hubakwa amasoko agezweho. Akenshi aya masoko yubakwa ahantu haba hasanzwe hari isoko bikaba nko kurivugurura. Mu gihe cyo kubaka ayo masoko agezweho abacuruzi basabwa kuba bashatse ahandi bacururiza mu gihe isoko riba ritararangiza kubakwa.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka