Rusizi: Bijejwe gukemurirwa ikibazo none amaso yaheze mu kirere

Abaturage icyenda bo mu murenge wa Bugarama ku karere ka Rusizi barinubira kuba batishyurwa amafaranga yabo nyuma y’uko babujijwe kugeza ikibazo cyabo kuri Perezida Kagame bizezwa ko bazahembwa vuba.

Abo baturage bakoreshjwe n’ishyirahamwe “JYA HEZA” ryari rihagarariwe na Murebwayire Jeanne ari nawe wari waratsindiye isoko ryo gukora isuku mu karere ka Rusizi hanyuma aza kwambura aba baturage amafaranga ibihumbi 258.

Ubwo Perezida Kagame yagendereraga akarere ka Rusizi, uwitwa Uhoranishyaka Daniel na bagenzi be ngo bari bafite gahunda yo kugaragaza ikibazo cyabo hanyuma ubuyobozi bw’akarere burababuza bubizeza ko kizahita gikemuka nyuma y’urwo ruzinduko rwa Perezida Kagame Paul.

Umwimana Mariam avuga ko ngo bose batunguwe no kumva ko abandi bari bafatanyije imirimo yo gukora isuku bo mu yindi mirenge bishyuwe ariko bo ntibishyurwe. Nyuma yo kumenya ko basigaye batishyuwe bageze ku karere kubaza umuyobozi akarengane kabo abasubiza ko bajya kubaza umuyobozi ushinzwe isuku impamvu batishyurwa kimwe n’abandi.

Bamwe mu baturage bavuga barenganyijwe. Barasaba akarere kubishyura kuko ari ko kishyuye abandi bari bahuje ikibazo.
Bamwe mu baturage bavuga barenganyijwe. Barasaba akarere kubishyura kuko ari ko kishyuye abandi bari bahuje ikibazo.

Ushinzwe isuku mu karere ka Rusizi, Ndamuzeye Emmanuel, yabasubije ko umunyamabanga nshingwabikorwa wa Bugarama, Egide Gatera, yamubwiye ko ngo nt akibazo abo baturage bafite.

Aba baturage batangaza ko babajije umunyamabanga nshingwabikorwa wabo abandikira urwandiko rusaba ko nabo bakwishyurwa, kugeza ubu abo baturage amaso yaheze mu kirere akarere nako gaterera agati mu ryinyo.

Umuyobozi ushinzwe isuku yadutangarije ko abo baturage bazishyurwa na rwiyemezamirimo bavuga ko ariwe wabambuye nyamara ngo abandi bishyuwe n’akarere.

Akarere ka rusizi kari katangiye kwishyura abaturage uyu mwenda kugira ngo nako kaziyishyurize rwiyemezamirimo dore ko ariko kari kamuhaye isoko.

Aba baturage barasaba akarere ka Rusizi kwihangana kakabishyura kuko bishyuye abandi bari basangiye ikibazo kuko ngo batabasha kwishyuza rwiyemezamirimo Murebwayire Jeanne dore ko batazi naho yagiye kugeza ubu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka