Rusizi: Agahinda ni kose ku bacuruza isambaza (Amajwi)

Abacuruza isambaza mu karere ka Rusizi baratabaza nyuma y’uko bageze aho bari basanzwe bazigurira bagasanga nta sambaza n’imwe iharangwa.

Ibi bibaye nyuma y’uko izari zarobwe zose zoherejwe muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, kubera ubwumvikane buke hagati y’abaziroba na Projet peche izirangura ikazigurisha n’abacuruzi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko biterwa n’amakosa y’abarobyi bumva ko bagomba kwiharira ibikomoka ku mafi n’isambaza byo mu kiyaga cya kivu bonyine, kandi nyamara ari umutungo kamere w’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se ibi ni ibiki? NONE PROJET PECHE aracyari projet, cyangwa? PROJET NI PROJET, igira igihe, ikangira. None ko yaje ari umushinga, yinjiye mu bucuruzi gute? Ni ubwambere na kumva projet yinjira mu bucuruzi bw’umusaruro yaje guteza imbere. Ubu se ifite ubuzima gatozi bwo gucuruza ? Niba ari yego , ubwo ntikiri projet. Ni ikore ibi bikurikira: Yo n’abarobyi bakore COMPANY, mvuze COMPANY SIMVUZE COOPERATIVE. Ariko hajyemo n’abandi, kuko PROJE PECHE ibyayo simbisobanukiwe, cyangwa ive ku izina projet . HANYUMBA ABAROBYI BO BASHOBORA NO GUKORA KOPERATIVE MAZE BAKAJYA BAGEMURIRA YA COMPANY BAHURIYEHO, bafitemo imigibane, maze COMPANY ikwirakwize izo SAMBAZA mu RWANDA hose , yewe niba zinahagije no mu mahanga zigereyo; IBYO KUVUGA NGO BARIHARIRA ISAMBAZA BONYINE, byo nabyo ntibyumvikana. IFI NI UY’UWAROBEYE. Uko mwabikora kwose, hari abagomba kuroba ayo mafi, yaba amaterano, yaba asanzwe. Inshingano za PROJET PECHE ZIRAHARI, kandi zitandukanye no kuba bacuruza uko bimeze ubu.Mu kore ibintu kinyamwuga, mwuzuzanye, umucyo muri byose.ABAROBYI SE BO USHATSE KUBUMVA , urabona badafite ukuri? Niba projet PECHE idashoboye gucuruza n’umuguzi wanyuma, irakoramo iki?Abarobyi se bo ibyo projet ikora ntibabikoraga? Ni ugushakira financement se projet PECHE? Ni uguhanga se imirimo? Uhagwa rero ni umuguzi wanyuma, kuko hazamo intermediaire utari ngombwa. NTIBYUMVIKANA.

GGG yanditse ku itariki ya: 7-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka