Banki nkuru y’igihugu (BNR) yatanze nitegeko ko abakora umwuga wo kuvujya amafaranga bagira biro bakoreramo izwi ariko hari abarenze kuri iryo tegeko none biyise inyeshyamba.
Habyarimana Martin uhagarariye abavunjayi bo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke avuga ko hashize igihe abiyita inyeshamba babahobya ndetse bagahobya n’igihugu muri rusange kuko bakora badasora kandi bakaba ari benshi kurenza abakorera mu buryo bwemewe kandi aribo basora.

Abo bavunjayi bifuza ko izo nyeshyamba zafatirwa ibihano nk’uko abacuruza forode bafatwa bagahanwa.
Zimwe mu ngaruka mbi zitera n’abo biyita inyeshyamba ngo nuko bagurisha amadorari uko bishakiye kuko bahora bahindagura ibiciro akenshi ugasanga babishyize hejuru bigatuma amafaranga y’uRwanda ata agaciro.
Abiyita inyeshyamba ngo sibo bakora ayo makosa gusa kuko hari n’abacuruzi basanzwe nk’abo mu mabutiki bihaye uwo murimo kandi atari inshingano zabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
MUGE MUTUGEZAHO AMAKURU ASHYUSHYE