Rusizi: Abacuruzi banze kwimukira mu isoko rishya

Abacuruzi bacururizaga mu isoko rya Kamembe ritaravugururwa bateje imyivumbagatanyo ku gicamunsi cyo kuwa 17/10/2012 ubwo basabwaga gutanga amafaranga ngo bahabwe ibibanza mu isoko rishya.

Abo bacuruzi bari bamaze iminsi bacururiza mu bikari by’amazu y’abaturage nyuma y’iryo soko ryari ririmo kubakwa bavuga ko ibyo bikari byabatwaye amafaranga arenga miliyoni bakaba bibaza uko ayo mafaranga bazayagaruza.

Igikari bacururizagamo bagisohowemo ngo bajye mu isoko rya kijyambere.
Igikari bacururizagamo bagisohowemo ngo bajye mu isoko rya kijyambere.

Ikindi kibazo nuko abo bacuruzi batazemererwa gusubira mu isoko bose ngo kuko iryo soko rishya ryabaye rito. Abo bacuruzi batangaje ko batazigera bajya muri iryo soko batagiye bose dore ko n’ubundi bari basanzwe bakorera hamwe.

Abo bacuruzi basohowe aho bacururizaga biriwe hanze akazi kahagaze bamwe bavuga ko ngo ubuzima buhagaze kubera ko bari batuzwe n’aho hantu bakoreraga.

Inyubako basabwa kwimukiramo.
Inyubako basabwa kwimukiramo.

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko hari bamwe bashukwa n’abagenzi babo kuko kuba bacururiza muri ibyo bikari harimo abadatanga imisoro ya Leta bakihisha muri bagenzi babo.

Bamwe muri aba bacuruzi wabonaga ko babaye cyane kuko ababyeyi bamwe barimo kurira batekereza aho bazavana amafaranga yo kwishyura inguzanyo bafashe mu gihe bubakaga icyo gikari wagereranya n’isoko bafungiwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Njyewe ndumwe mubacuruzi nkabanajyenacururizagamugikari arikonjye nkaba nshuruza inkweto ndagirangombabwireko abobacuruzibagenzibange barikubeshya ahubwo bashaka gukomezakunyereza imisoroya Reta,ikindikandi abobacuruzi barekekunaniza inzegozishinzwe umutekano kuko ujyakumvango igikari hagati yamazu y’abaturage ikindi m’urutoke,ugasangabandi,barikuzerereza ibintu mumuhanda(marato).kandimwesemuziko duturanye n’umupaka wa Congo kubwibyorero abagizibanabi bakaboneraho uburyo bwokwinjirira muri akokavuyo cyangwa ukokudagirahobakorera hasobanutse.ahubwonjyewe icyonakisabira abayobozi bashinzwe umutekano,nabayobozi biyo nyubako(isoko rishya ryakijyambere)ni uko bafata abantu bazerereza ibintu m’umuhanda,kugirango abakiriya babashekwinjira muri iyonyubako bityobakabashanokugera murinivozohejuru muriyonyubako ikindikandi abasirikare nabandi babifite munshinganozabo,barinde iyonyubako ntihagire abagizibanabi batwinjirana murakoze.

Towns yanditse ku itariki ya: 21-10-2012  →  Musubize

nyamuneka mudutabareeeeeee nibahakiri abayobozi bakunda baturage kuko rusizi turagoweeeeeee

mahoro yanditse ku itariki ya: 20-10-2012  →  Musubize

twamaganye twivuye inyuma akarengane ubuyobozi bukorera abaturage .mbere bavuze ko abaturage bose bazava mu bikari ari uko isoko rya leta ryuzuye. baje kongera guhindura gute ngo abantu bakorere mu isoko ryabantu ku giti cyabo?aho nawe urahunva . ibyo byose muzabibazwa n’imana .abo banyarwanda mwicisha inzara.

mahoro yanditse ku itariki ya: 20-10-2012  →  Musubize

njye numva mu gihe abo baturage bari baramaze gutunganya neza aho bakoreraga hakaba hari n’amafaranga menshi bamaze kuhatangaho, ubuyobozi butakihutira kubashyira muri iryo soko rishya rimaze kuzura kandi bose ari abashoramari, ahubwo numva hakagombye kubanza kubaho ibiganiro, abafite isoko ryuzuye bagasaba mu neza abo baturage ko bagana inyubako yabo, babyemera bakajyayo, cyangwa hakabanza kubaho kureba agaciro k’ibyo bari bamaze gukora muri ibyo bikari, hakarebwa uko abafite iryo soko rishya bashaka abo bacururizaga mu bikari babasubiza ikinyuranyo, bakajya bajya muri iryo soka ryabo. ntibagomba kubibahatira rero cyane cyane ko iryo soko ryuzuye ari iry’abantu ku giti cyabo kandi n’abo bacururiza mu bikari ni abantu ku giti cyabo, buri wese aba akora ashaka inyungu.

yanditse ku itariki ya: 20-10-2012  →  Musubize

@richard iryo terambere ry’igihunda se ni ryo rizatunga abturage???

ndumiwe yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

nibemere bage mu isoko kuko niryo terambere ry’igihunda batanyereza n’imisoro

richard yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka