Rusizi: Abacuruzi b’ibiribwa babangamiwe n’umwanda uva ku bicuruzwa bya bagenzi babo

Abacuruzi bacuruza ibiribwa bibumbiye muri koperative TWUNGANE mu mujyi wa Rusizi baratangaza ko babangamiwe n’abagenzi babo bacuruza ibirayi byaboze kuko bizamura umwuka mubi bigatuma bakora batisanzuye ndetse n’abaguzi bakaba bake kuko baba bahunga umwuka mubi uva muri ibyo birayi.

Abacuruzi b’ibirayi bo bavuga ko nta kundi babigenza kuko ngo bose baba bashaka icyabatunga gusa kubirebana n’umwanda bateza bagenzi babo bavuga ko iyo byaboze babikuraho iyo amasaha y’akazi arangiye.

Abacuruzi bibumbiye muri koperative twungane babangamiwe n'umwanda.
Abacuruzi bibumbiye muri koperative twungane babangamiwe n’umwanda.

Perezida w’ababacuruzi ba koperative TWUNGANE, Uzayisenga Belise, atangaza ko usibye kuba ibi birayi bicuruzwa, biba bitameze neza ngo bishobora no guteza indarwa kubabigura bakabirya kuko ngo iyo bimaze kuba nabi babigurisha amafaranga make ku batishoboye.

Umwanda w'ibirayi byaboze urababangamira.
Umwanda w’ibirayi byaboze urababangamira.

Nubwo isoko rusange ry’abacuruzi ritaraboneka aba bacuruzi barifuza ko ubuyobozi bwajya bubegera bukabashishikariza gukora isuku aho bakorera kugirango bakumire indwara zakomoka mu myanda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka