Rusizi: Abacuruza umucanga ngo babangamiwe no gusora badakora

Abacuruzi b’umucanga bakorera ahitwa kuri Depo mu karere ka Rusizi bavuga ko batishimiye gusoreshwa badakora nyuma yo gufungirwa bagasabwa kujya gukorera ku cyambu cya Busekanka.

Bimwe mu byatumye abayobozi bafata ingamba zo gufunga aho abacuruzi b’umucanga bakoreraga hazwi ku izina rya Depo ngo nuko hari habangamiye ikiyaga cya Kivu aho ngo basangaga ibidukikije biri kwangirika ku buryo bukomeye.

Mu nama abo bacuruzi bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere, tariki 02/04/2013, bamwe mu bacuruzi b’umucanga barimo umusaza Rusake Mudesiti yatangaje ko batishimiye aho bagiye kwimurirwa kubera ikibazo cy’umuhanda aho bavuga ko amakoperative yahagaze ngo bakaba bari guhomba.

Abacuruzi b'umucanga bagaragaza imbogamizi bafite.
Abacuruzi b’umucanga bagaragaza imbogamizi bafite.

Uwitwa Ugirasebuja avuga ko bababeshyeye ko amafaranga y’umusoro batayatanga nyamara ngo barayatanga ariko ngo bakayatanga batishimye kuko badakora neza kubera kubura aho ibyombo biparika kuko kugeza ubu ngo Imuhari hari umwanya w’icyombo kimwe mu gihe ngo bagira ibyombo bisaga 100; kugeza ubu ngo hahombeye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 200.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yasabye abacuruzi b’umucanga kuva mu matiku bagatangira gukorera ku cyambu cya Rwinzuki kiri gutunganywa kuko ngo mu byo batekereza byo kubashakira ahandi bitashoboka kuko hamaze kugenda amafaranga miliyoni 100.

Abayobozi bateze amatwi ibibazo by'abacuruzi b'umucanga.
Abayobozi bateze amatwi ibibazo by’abacuruzi b’umucanga.

Yababwiye ko hazakorwa ibishoboka kugira ngo imbogamizi ababacuruzi bagaragaza zirangire, gusa imwe mu mbogamizi ikomeye itabonerwa umuti vuba ni ikibazo cy’umuriro akaba yababwiye ko ibihe Abanyarwanda bagezemo bagomba kureba imbere.

Abacuruzi basabye abayobozi kubaha igihe gito cyo gupakurura umucanga wabo aho bari bawurunze kugira ngo bazatangire gukoresha icyambu cya Rwinzuki imicanga yabo yarangiye kuko ngo kugeza ubu hari miliyoni zigera kuri 15.

Abayobozi basuye aho abacuruzi b'umucanga bagiye kwimukira.
Abayobozi basuye aho abacuruzi b’umucanga bagiye kwimukira.

Umuyobozi yavuze ko atahagarika ikicyambu cya Rwinzuki kuko aho kigeze hashimishije mu gihe aho bari gukorera Kubusekanka ubu hagiye guhagarikwa mu gihe cya vuba.

Hagati aho hari abacuruzi bimuriye ubucuruzi bwabo mu karere ka Nyamasheke bityo ngo akaba ariho bazajya basorera kuko ariho bari gucururiza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka