Rusenge: Abarema isoko rya Rugarika ntibizeye umutekano w’ibicuruzwa byabo
Bamwe mu bacuruzi bacuruza ubuconsho mu isoko rya Rugarika riherereye mu Murenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko babangamiwe no kuba ibibanza bacururizamo bidakingwa, bikabasaba ko bajya gucumbikisha ibicuruzwa byabo mu mazu akingwa.
Aba bacuruzi bavuga ko iyo bamaze gucuruza banura ibicuruzwa byabo bakajya kubibitsa mu mazu y’ubucuruzi yubatse muri iri soko, bakavuga ko bongera kubihakura ari uko umunsi w’isoko wageze ngo hakabaho igihe basanga mu byo babikije hari ibyibwemo.
Singirankabo Viateur avuga ko guhora banura uko isoko riremuye bakajya kubicumbikisha mu mazu bakodesha baba batizeye umutekano wabyo, na cyane ko ngo nta masezerano afatika baba bagiranye n’abacururiza muri ayo mazu ku buryo ngo hagize ibyibwa batabona uko babibaza.
Ati “reba nk’ubu twanura bwije akenshi, hari n’igihe nk’ubu nanura inkweto simenye neza umubare w’izo nanuye, urumva rero hagize nk’ukuramo umwambaro cyangwa ibiri sinazabimenya. Ikindi kandi nta n’amasezerano afatika tuba dufitanye na ba nyir’ayo mazu, baramutse banabyibye ntaho twabibariza”.

Ikindi aba bacuruzi bavuga ko kibabangamiye ngo ni uko iri soko nta n’inzugi zirikinga ziriho kuko ngo n’izahozeho zacitse, ku buryo n’ibicuruzwa byabo bishobora kwibwa ntibigire gikurikirana.
Aba bacuruzi bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwabafasha gukora imiryango ifunga ibibanza bacururizamo, ku buryo umuntu yajya amara gucuruza akanurira ibicuruzwa bye mu kibanza akoreramo ubundi agafunga, bityo ngo bikanagabanya amafaranga batanga bakodesha aho bacumbikisha ibicuruzwa, nyamara kandi ngo baba batanze imisoro.
Umwe mu bagore bacururiza muri iri soko ariko utarifuje ko amazina ye atangazwa, agira ati “ubu urareba uko iri soko rikoze, bidusaba no kuriha aho tubitsa, kandi buri kwezi dutanga amafaranga 500 y’ikibanza twanikamo, tugatanga umusoro wa 3000, tugatanga ipatante ya 6000 ku mwaka ndetse na 100 y’isuku ya buri (munsi) w’isoko, ubwo se ayo mafaranga yose urumva atari menshi koko? Bishobotse rwose badukorera inzugi tukajya dukinga umuntu agataha azi ko ibicuruzwa bye abisize ahantu yizeye, bikanatugabanyiriza amafaranga twishyura mu bukode”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Rushingwankiko Valens, avuga ko iri soko rifite abaricungira umutekano, ku buryo ngo nta kibazo cy’umutekano w’ibicuruzwa abahacururiza bakwiye kugira.
Naho ku kibazo cyo gukinga imiryango y’ibibanza byo gucururizwamo, uyu muyobozi avuga ko nta gahunda yo gukinga ihari gusa agasaba abacuruzi ko bashaka uko buri wese yikingira aho acururiza, hanyuma ubuyobozi bwo bugacunga umutekano w’isoko ryose.
Ati “twe nta kindi twabafasha uretse kuba buri muntu yakwishakira uko akinga ameza acururizaho bitewe n’ubushobozi bwe, kuko nk’ubuyobozi bw’umurenge ntabwo twajya gushakira buri mucuruzi wese ameza afungwa, kuko ntituba tunazi ubwinshi bw’ibicuruzwa bye. Icyo twe dukora ni ugucunga umutekano w’isoko ryose, kandi barahari abashinzwe kurinda isoko bahasimburana ku manywa na nijoro”.
Isoko rya Rugarika ryubatse mu Kagari ka Raranzige ho mu Murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru ku muhanda werekeza i Kibeho. Aha rikaba ryarahimukiye rivuye mu gasatere ka Rugarika, kuko ngo byari bimaze kugaragara ko ari hato hatari kubasha kubakwa isoko rya kijyambere.

Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|