RURA yashyizeho ibiciro bishya by’amazi

Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Mutarama 2019, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyizeho ibiciro bishya by’amazi bizatangira gukurikizwa kuva tariki 01 Gashyantare 2019.

Ibi biciro byashyizweho hakurikijwe ibiri gukenerwa ngo amazi agere kuri bose haba mu mijyi ndetse n’ibyaro, ibyiciro bishya by’abakoresha amazi haba mu ngo z’abantu ndetse n’ahatari mu ngo ndetse n’uburyo ifaranga rigenda rita agaciro.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA rivuga ko ibiciro bisanzwe biriho ku nganda ndetse n’abakoresha amavomero rusange byagumishijwe uko bisanzwe, kugira ngo abashoramari bakomeze biyongere kandi bakomeze koroherwa n’ibiciro by’amazi.

Ibiciro bishya biteye ku buryo inganda zikomeza kwishyura amafaranga 736 kuri meterokibe imwe, amavomero rusange akishyura amafaranga 323 kuri meterokibe.

Abantu ku giti cyabo bakoresha meterokibe zitarenga eshanu ku kwezi bazajya bishyura amafaranga 340, abakoresha hagati y’eshanu na 20 bishyure 720 kuri meterokibe, abakoresha hagati ya 20 na 50 bishyure 845 kuri meterokipe imwe, naho abakoresha hejuru ya meterokibe 50 bishyure amafaranga 877 kuri meterokibe imwe.

Abandi bakoresha amazi batabarirwa mu nganda ntibanabarirwe mu ngo cyangwa se amavomo rusange bazajya bishyura amafaranga 877 igihe batarengeje meterokibe 50 ku kwezi, nibazirenza bishyure amafaranga 895 kuri meterokibe imwe.

Itangazo ry’ibiciro bishya by’amazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hano njye mbona bano batanga facture z’amazi mungo barenganya abantu ,nukuvugango meterocu amazi atagera kuri meters cube 5 amafaranga abarwa kuri 320frws kuri meterocube noneho izirenze kuri 5 kugeza kuri 20 zikabarwa kuri 720 from none aba baraza basanga zarenze 5 nazazindi 5 zibanza bakazibarira kuri 720fr gute .Hano hantu hazaxobanuke neza

Oreste yanditse ku itariki ya: 3-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka