Rulindo: barasaba kugabanyirizwa umusoro ku bigori bacuruza

Abacururiza ibigori bihiye mu isoko ryo kuri Base mu karere ka Rulindo barasaba ko umusoro w’amafaranga 400 basabwa wagabanywa kuko kuko wenda kungana n’inyungu babona.

Jean Pierre Ngerageze, umwe mu bacuruza ibigori, avuga ko amafaranga y’ inyungu bakura mu bucuruzi bwabo bahita bayatanga muri byinshi bigatuma babona nta kamaro gafatika bubafitiye.

Agira ati: “ku ngunguru imwe y’ ibigori nshobora kungukaho amafaranga 1000 nkishyura umusoro wa 400 ndetse n’inkwi za 500 ngasigarana 100 gusa”.

Mukanyindo Berancille we, avuga ko amafaranga babona mu bucuruzi bw’ibigori adahwanye n’imirimo baba bakoze mu kubitegura. Agira ati: “Batwaka umusoro uhanitse twakuramo amafaranga y’ishyiramwe, ndetse n’ayo kugura inkwi ugasanga usigaranye ubusa”.

Abacuruza ibigori mu isoko rya Base.
Abacuruza ibigori mu isoko rya Base.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Base, Mwigira Antoine, avuga ko batari bazi iki kibazo ariko bagiye kugikurikiranira hafi maze akarengane kazagaragara kagakemuke.

Mwigira avuga kandi ko bazitonda bakareba niba nta gukabya birimo kuko umuntu ashobora kuba asoreshwa bijyanye n’agaciro k’ibyo acuruza.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka