Pelagie Musengimana yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013, avuga ko yanze kwicara nta kintu akora ahitamo kwihangira umurimo. Ku munsi ashobora gucuruza amajerekani atatu ya lisansi kandi injerekani imwe ayungukaho amafaranga 2000 nk’uko Musabyimana akomeza abisobanura.
Mu bibazo bakunda guhura nabyo harimo icyo kubona lisansi bitinze kuko ituruka kure kandi ikazanwa n’imodoka zitwaye abagenzi; nk’uko Musabyiman akomeza.
Ati “ ni ukuvuga ngo ukuntu tuyizana ntago ijya mu bagenzi ahubwo hari tagisi ziba zarabigenewe bubakiye hejuru kuburyo ntaho lisansi ihurira n’abagenzi cyangwa imizigo”.
Emmanuel Bayavuge akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, avuga ko mu myaka ibiri amaze akora kano kazi, bahura n’ikibazo cyo kubona lisansi kubera bategereza abantu bayikura kigali.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ruli, Habuduni Sinduhunga, avuga ko ubucuruzi bwa risansi muri buriya buryo butemeye gusa ngo hari ikibazo cyo kutabona lisansi. Ati “ buriya bucuruzi nimagendu nkizindi zose, gusa hano hari ikibazo cyuko abantu bafite ibinyabiziga byinshi bakabura risansi”.
Siduhunga avuga ko bagiye gukorera abaturage ubuvugizi banashishikariza abashoramari kuhashira sitasiyo ya risansi kugirango abaturage badakomeza gucuruza risansi muri buriya buryo.
Sinduhunga avuga ko umuntu ufashwe acuruza risansi muri buriya buryo ahanishwa amande angana n’amafaranga ibihumbi cumi nubwo banyirugucuruza babihakana.
Umuvugizi akaba n’umugenzacyaha mukuru wa police mu ntara y’amajyaruguru, Spt Emmanuel Hitayezu, avuga ko buriya bucuruzi butemewe kuko bushobora guteza inkongi y’umuriro.
Ati “abantu benshi ntago bakunze gutekereza kuri icyo kintu kandi ni kibi rwose, kuburyo niyo dusanze aho babikora tubishyikiriza ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro kuko ari magendu”.
Spt Hitayezu akomeza avuga ko nta bihano by’umwihariko bateganyiriza abantu bakora ubwo bucuruzi uretse gushyikiriza ibicuruzwa byabo ku bashinzwe ubucuruzi bwa magendo.
Gusa mu gihe hagize ibyangirika biturutse ku nkongi y’umuriro ishobora guterwa n’izo risansi Spt Hitayezu asobanura ko uwateje iyo mpanuka ategekwa kwishura ibyangijwe n’inkongi y’umuriro byose.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|