Ruhango: Barasabwa gukomeza kunoza imicungire ya SACCO z’Imirenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasashima imicungire yaranze koperative z’Imirenge Sacco 2015, ariko bukazisaba gukaza ingamba muri uyu mwaka wa 2016.

Ibi bikaba byaragarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere Twagirimana Epimaque, mu nama ihuza ubuyobozi bw’Akarere n’abafite aho bahuriye n’ubucuruzi n’ishoramari “Access to Finance Forum”, yabaye tariki 08/01/2016.

Abafite aho bahuriye n'ibigo by'imari
Abafite aho bahuriye n’ibigo by’imari

Iyi nama ikaba yari igamije kurebera hamwe imikoranire hagati y’Ibigo by’imari na BDF, no kureba uko imibare y’abagana ibigo by’imari n’abakorana na byo ihagaze, n’ibibazo byaba bibonekamo kugira ngo hafatwe ingamba zo kunoza imikorere.

Haganiriwe kandi ku nzira zo kwegeranya no gusangira amakuru ku mibare y’abagana ibigo by’imari n’uburyo abantu bitabira gukorana nabyo.

Kuri iyi ngingo hakaba hafashwe umwanzuro w’uko ibigo by’imari bizajya bigaragariza ubuyobozi amakuru atari ibanga yerekana uko imikoranire n’abakiriya babo ihagaze, hakazajya hifashishwa imbonerahamwe izategurwa nyuma y’iyi nama.

Basabwa gukoza ingamba mu kongera abagana ibigo by'imari
Basabwa gukoza ingamba mu kongera abagana ibigo by’imari

Ku bijyanye n’imikoranire hagati y’ibigo by’imari na BDF, iyi nama yashimye ko yazamutse mu buryo bugaragara, mu gihe ngo ibihe bishize byaranzwe cyane no kwitana bamwana, ibigo by’imari bigashinjwa kudaha cyangwa kwima inguzanyo imishinga yishingirwa na BDF, nabyo bigashinja BDF kutuzuza inshingano zayo ku gihe, no kutishyurira cyangwa se kutishyuriza abo yishingiye batishyura n’abishyura nabi inguzanyo bahawe.

Impande zose zikaba zishimira intambwe nziza yatewe mu kuzamura no kunoza imikoranire. ku rundi ruhande, abajyanama mu bucuruzi bo basabwe kwigisha bakoresheje ingero nziza batanga ubwabo.

Muri urwo rwego Twagirimana Epimaque, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere, asaba abadafite imishinga yabo bwite ibyara inyungu kuyitegura vuba no kuyishakira igishoro, abayifite bakanoza imicungire yayo kandi bagaharanira kuyagura.

Abahagarariye by'imari biyemeje gukaza ingamba mu micungire y'ibigo by'imari
Abahagarariye by’imari biyemeje gukaza ingamba mu micungire y’ibigo by’imari

Ati“ Ujya gutera uburezi arabwibanza. Ndabashishikariza kongera imbaraga kugira ngo mube koko ba ambasaderi ku bandi bashaka gukora imishinga”.

Iyi ya Access to Finance Forum yitabiriwe n’amabanki akorera mu Karere, ibigo by’imari, umurenge SACCO, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera, BDF, n’abajyanama mu bucuruzi “Business Development Advisors “.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka