Rubavu: Mu cyumweru abubaka ikiraro bahombeje abacuruzi miliyoni zirenga 50Frw

Abagurisha amatafari ahiye n’igitaka bo mu murenge wa Nyundo akagari ka Mukondo, umudugudu wa Nkora bahahirana n’umurenge wa Kanama bakoresheje imodoka baravuga ko sosiyete ikora ikiraro gihuza iyi mirenge yahagaritse ubuhahirane bwabo bikaba bimaze kubahombya amafaranga arenga miliyoni 50 mu cyumweru bimaze.

Abakora iki kiraro ngo bahagaritse ubuhaharane bihombya benshi
Abakora iki kiraro ngo bahagaritse ubuhaharane bihombya benshi

Imodoka zibarirwa muri 50 ku munsi bavuga ko ubu bamaze icyumweru batabona imodoka iza kubagurira kubera rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kubaka ikiraro gihuza iyo mirenge atasize inzira ibinyabiziga binyuraho.

Maniraguha Jean Bosco ukora akazi ko gucunga ikirombe Kamukondo avuga ko batabona abaguzi kubera ikiraro nta modoka zikinyuraho.

Ati «Ubusanzwe hano hanyura imodoka zibarirwa muri 50 ku munsi, zije gutwara amatafatari ahiye n’igitaka cyo kubaka kimwe n’izindi zijya Rutsiro ariko ubu ntayishobora kugera hano kubera abubaka ikiraro batasize inzira imodoka zinyuraho.»

Maniraguha avuga ko byabateye igihombo gikomeye kuko mu cyumweru cyose batagurisha bari mu bukene.

«Ibaze nawe kuba ntamodoka ishobora kuza kutugurira, niba dushobora kubona imodoka zibarirwa muri 50, itafari rikagurwa amafaranga 25, kandi fuso ijyamo amatafari 6,500, urumva ko duhomba amafaranga menshi, dukeneye ubuvugizi.»

Ibi bivuze ko ikamyo imwe yashoboraga kwinjiriza abaturage amafaranga arenga 162,500, akaba angana na 8,125,000 Frw ku munsi. Iyi mibare iragaraza ko mu cyumweru aba bashoramari bashobora kuba bahombye amafaranga yagera kuri 56,875,000 Frw z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umunyambanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Nyundo Uwajeneza Jeannette kuri telefoni igendanwa uvugana n’umunyamakuru wa Kigali Today yatangaje ko ari amakosa kuba abubaka ikiraro batarasize inzira imodoka zikoresha bikaba byarahagaritse ubuhahirane.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert we avuga ko icyo kibazo atari akizi ahubwo bagiye kugikurikirana.

Uretse abagurisha amatafari n’igitaka cyo kubaka, abahinzi b’icyayi mu kagari ka Mukondo bavuga ko ubu bagorwa no kwikorera icyayi bacyambutsa ikiraro bagishyira aho imodoka zigisanga mu gihe mbere zagisangaga aho bari, abandi bakavuga ko imodoka z’uruganda rwa Pfunda zikora ingendo ndende kugira zigere ku bahinzi b’icyayi kandi mbere byari byoroshye.

Uretse kuba aba baturage bahomba, hari n’umusoro w’akarere ikamyo yagombaga gusoza uko ipakiye ungana n’ibihumbi 15frw, bivuze ko akarere gahomba amafaranga angana na 5,250,000Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka